Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Abanyamadini basinyiye kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango

todayAugust 23, 2019 29

Background
share close

Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyanza, ejo ku wa kane basinyanye n’aka karere bakoreramo imihigo yo kugira uruhare mu guhashya amakimbirane.

Ni nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu bahuguwemo ku makimbirane mu ngo, uko agaragara ndetse n’uko yakwirindwa.
Mu byo aba bayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje harimo gutanga inyigisho zo gukora ku buryo habaho ingo zituje,zidakennye kandi zibayeho neza. Ibyo ngo bazabigeraho babinyujije mu biganiro by’abayoboke babo bizakorerwa mu matsinda

Aba banyamadini bavga kandi ko bagiye gushyira imbaraga mu gutegura abagiye gushinga ingo.
Iyi mihigo bayihigiye mu gihe cy’amezi atandatu. Nyuma y’amezi atatu bazahura barebe aho bageze bayishyira mu bikorwa, banarebe ahataragenze neza kugira ngo hakosorwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MIG irahumuriza abanyamigabane bayo bakekaga ko yabambuye

Isosiyete y’ishoramari ‘Multisector Investment Group’ (MIG), irahumuriza abaturage bo mu turere twa Nyamagabe, Huye na Nyaruguru bakekaga ko imigabane baguze yaburiwe irengero. Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragarije ko kuva bagura imigabane muri iyo sosiyete, batarongera guhura n’ubuyobozi bwayo, ngo bamenyeshwe uko imigabane baguze ikoreshwa, niba yunguka cyangwa yarahombye. Rwasa Roger, umuyobozi mukuru wa MIG avuga ko ibikorwa byayo bihari kandi byagutse cyane, ndetse ko imigabane y’abanyamuryango nayo ihari […]

todayAugust 23, 2019 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%