Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abamotari babangamiwe no kubuzwa gutwara umugenzi ufite umuzigo

todayOctober 2, 2024

Background
share close

Hirya no hino mu Mijyi itandukanye, hajyaga hagaragara moto zitwaye abagenzi n’imizigo yabo, aho wasangaga umugenzi afite nk’agakapu avuye guhaha umumotari akagashyira imbere mu mahembe mu gufasha umugenzi kwicara neza, hakaba n’ubwo umugenzi agakikiye.

Mu bakundaga kwifashisha moto muri izo ngendo, ni abanyeshuri baba bagiye mu biruhuko cyangwa basubiye ku mashuri, ababyeyi bavuye mu masoko guhaha n’abandi.
Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024, nibwo abamotari ngo batangiye guhanirwa gutwara umugenzi ufite umusigo uko wangana kose usibye afite agakapu ahetse mu mugongo.

Ayo mabwiriza ngo aba igihombo ku bamotari ariko ngo aba n’umugisha ku batwara amagare, kuko kuri bo gutwara umugenzi ufite umuzigo nta tigeko ribimuhanira.
Abenshi mu bamotari bakorera mu mujyi wa Musanze baganiriye na KigaliToday, bavuga ko iryo bwiriza rikomeje kubagusha mu gihombo kubera kubura abagenzi.

Uwakoreraga byibura 8,000 FRW ku munsi, ngo ari gucyura 3,000 FRW, bagasanga icyo gihombo gishobora kubabuza akazi kari kabatunze, dore ko abenshi bakora bagamije gutunga imiryango yabo ngo hakiyongeraho no kwishyura ba nyiri moto, hakubitiraho ibyo basabwa birimo imisoro, autorisation na 250,000 FRW y’ubwishingizi bwa moto ibyo bikabagora.

Uwishaka Samuel ati «Twatunguwe no kumva ko tubujijwe gutwara umugenzi n’umuzigo we, kandi akenshi umuntu atega kubera ko afite akazigo, urafatwa utwaye umuntu afite akazigo uko kangana kose, yaba avuye guhaha imboga cyangwa imbuto bakakwandikira 10,000FRW».

Arongera ati «Nta bagenzi tukibona bose bari kwitegera amagare, nakoreraga 8,000FRW ku munsi none ndi gucyura 2,000FRW. Natwe turi abantu batekereza, hari umuzigo nawe ureba umutimanama ukakubwira ko udashobora kuwutwara imbere, ariko hari akantu umugenzi aba afite ukabona ko kugatwara nta kibazo byageza, ni bareke ufite akantu gato gatwarika tumutware».

Mugenzi we ati «Akantu karengeje ikiro ngo gafatwa nk’umusigo, ntabwo tuzi igihe icyo cyemezo cyafatiwe ngo byaturutse i Kigali tugiye kubona tubona bari kuduhana, bahita baguca 10,000FRW, uwo bemerera gusa ni uhetse agakapu mu mugongo, kandi rwose usanga abagenzi twabonaga ari abagore bavuye guhaha».

Arongera ati «Niba umugenzi yaravaga guhaha akaza nkamutwara n’akazigo ke nkakamutwaza ubu nkaba mbibujijwe, murumva ko ari igihombo, abagenzi baducitseho burundu bayoboka amagare, nti tuzi uko tubaho».

Abo bamotari bavuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu itangira ry’anashuri, aho baba bategereje gukorera amafaranga batwara abanyeshuri, babihomberamu ariko bidasize n’abanyeshuri wasangaga umwe yateze moto ebyiri mu buryo bumutunguye.

Maniraguha Théogene ati «Abantu bagenda nta kintu bafite nibo bake, nk’ubu ntabwo twigeze dukora ubwo abanyeshuri basubiraga ku mashuri, ugasanga n’umunyeshuri ubwe biramubangamiye aho wasangaga ateze moto ebyiri iye n’iy’igikapu, twose turi guhomba, niba umugenzi ufite akazigo gato aza kudutega ngo tumutware tukamuhakanira, umumotari arahoma n’umugenzi agahomba».

Abatega moto nabo ngo babangamiwe n’icyo cyemezo

Mu gihe abamotari bakomeje kuganya kubera icyo cyemezo bafatiwe cyo kudatwara umuntu ufite umuzigo, abagenzi nabo bavuga ko batorohewe dore ko bajyaga batega moto bakihuta mu ngendo zabo, ubu bakaba batinda mu nzira kubera gutega amagare.

Hategekimana Petronille ati «Nkatwe abagore tuba tuje guhaha, biratugora mu gutega igare kandi ubundi twajyaga dutega moto tukihura, nk’ubu dore aka kazigo mfashe mu ntoki ngo ntegetswe gutega igare, bitugiraho ingaruka zo gutinda ku muhanda».

Arongera ati «None se niba ntashobora kwicara kuri moto mvuye guhaha inyanya zituzuye n’agapaniye, ubwo ni ibiki koko, ubwo moto niba zigenewe abasirimu badashobora guca inshuro, nabyo ni ikibazo».

Mugenzi we ati «Babujije moto gutwara twe tuba twaje guhaha, kandi ubundi byadufashaga ibyo duhashe bikagera mu rugo vuba tugatekera abana. Ariko ubu ni ugutega igare ugenda uvaho iyo rigeze ahazamuka ukagera iwawe bigutwaye igihe kinini kandi binaguhenze, abamotari baradufashaga cyane».

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko ayo mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kurinda abantu impanuka, zajyaga ziterwa no gutwara abantu n’imizigo.

Ati «Hari moto zagenewe gutwara abantu n’izagenewe gutwara imizigo, niba moto ifite abwishingizi bwo gutwara abantu, nta gutwara abantu n’imizigo, iyo afashe umusigo akawushyira hagati ye n’uwo atwaye cyangwa akawushyira mu mahembe ya moto, iyo agiye gukata ntabwo abasha kureba imbere, niho hahandi akora impanuka».

Arongera ati «Ufashwe ahabwa igihano cyo gutwara imizigo n’abantu, niba ari ibintu ni ugutwara ibintu niba ari bantu ni ugutwara abantu, kuko ziriya moto zigenewe gutwara abantu usanga nta hantu na hato hagenewe ibintu, hemewe ufite akantu gato aheka mu mugongo, ibindi ntabwo byemewe».

SP Mwiseneza, yasabye abamotari kubahiriza amategeko abagenga, birinda gukunda amafaranga ariko bakaba bashyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubwabo batwaye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Imigenderanire yahagaritswe n’ikiraro cyaridutse

Abatuye akarere ka Gicumbi, byumwihariko abo mu Murenge wa Byumba n’indi iwukikije bahangayikishijwe n’imigenderanire yahagaze, nyuma y’uko ikiraro cyambukiranya umugezi wa Ruhoga kiridutse. Ni ikibazo abo baturage bamaranye igihe kirekire aho bemeza ko hashize imyaka irenga itatu icyo kiraro gihuza Akagari ka Nyamabuye na Nyarutarama mu Murenge wa Byumba kiridutse, nk’uko babitangarije Kigali Today. Bizimana Aloys ati «Ni ikiraro kimaze igihe kirekire kiridutse, ntitubona aho twambukira ni ugushaka andi mayira […]

todayOctober 2, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%