Inkuru Nyamukuru

#CECAFA: Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

todayOctober 4, 2024

Background
share close

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania, aho igiye gukina imikino ya CECAFA izatanga itike y’igikombe cya Afurika muri iyo myaka.

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 19 aribo Ruhamyankiko Yvan, Habineza Fils, Iradukunda Moria, Kayiranga Fabrice, Masabo Samy, Kanamugire Arsene, Niyigena Abdoul, Niyongabo Emmanuel, Sindi Jesus Paul, Sibomana Sultan Bobo.

Harimo kandi Iradukunda Pascal, Muhoza Daniel, Yangiriyeneza Erirohe, Tinyimana Elissa, Uwineza René, Ndayishimiye Didier, Vicky Joseph Laurent P, Musabyimana Thierry, Kanera Justice Yannick.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere rihuriyemo Tanzania izakira iri rushanwa, Sudani, Djibouti na Kenya. Umukino wa mbere uzaba tariki 8 Ukwakira 2024, aho ruzaba rucakirana na Sudani kuri stade ya KMC.

Tariki ya 10 Ukwakira 2024, Amavubi U-20, azakina umukino wa kabiri na Kenya kuri stade ya Maj. Gen Isamuhyo, mu gihe umukino wa nyuma mu itsinda u Rwanda ruzakina na Tanzania yakiriye iri rushanwa, tariki 13 Ukwakira 2024 kuri iyo stade n’ubundi.

Amavubi mbere yo kwerekeza muri Tanzania mu gihe cy’imyiteguro yakinnye imikino ya gicuti itandukanye aho ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Nyina wa Diamond yifuza ko umwana we ashaka umugore wubaha Imana

Mama w’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yavuze ko yifuza ko umwana we yashaka umugore, nibura nawe akagira umugore babana, ariko cyane cyane yifuza ko umugore yashaka yaba yubaha Imana kandi asenga. Umuhanzi Diamond Platnumz ngo nta na rimwe yigeze ashakana n’umugore ku buryo bwemewe, none mu gihe hizihizwaga ibyo birori by’isabukuru y’amavuko ye, iba ku itariki 2 Ukwakira, Nyina yahishuye ko yifuza ko Diamond ashaka umugore nibura akagira umuntu babana. Ikindi […]

todayOctober 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%