Birabujijwe gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu nsengero no mu misigiti. RGB ivuga ko Abaturarwanda basabwa kwirinda kwegerana cyangwa se gukora ku bikoresho by’abantu bafite ibimenyetso bya Marburg, kwirinda kwegera umubiri w’uwahitanywe n’iyi virus cyangwa gutegura ikiriyo gihuza abantu ahabaye ibyago biturutse kuri Marburg.
Amakuru mashya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 agaragaza ko abantu batatu bakize icyorezo cya Marburg, bituma abamaze gukira bose hamwe baba abantu umunani.
Abantu 49 ni bo bamaze kumenyekana banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda, barimo 12 bapfuye, 29 barimo kuvurwa n’abantu umunani bakize.
Nta muntu wishwe n’iki cyorezo cya Marburg ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, nk’uko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza.
Kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.
Marburg ni indwara yandura, itera umuriro mwinshi kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye. Iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi, ikagira ibimenyetso by’ibanze bisa n’iby’izindi ndwara zitera umuriro nka malaria cyangwa tifoyide.
Ibimenyetso biranga indwara ya Marburg ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, kugira umunaniro ukabije , kuruka no gucibwamo.
Post comments (0)