Inkuru Nyamukuru

Kutagira ibibuga by’imikino, ikibazo gihuriweho n’ibigo byinshi by’amashuri

todayOctober 8, 2024

Background
share close

Abahanga bavuga ko siporo ari kimwe mu bituma ubuzima bwa muntu burushaho kugenda neza, haba mu mikorere no mu mitekerereze, mu mashuri siporo igafasha abana kuruhuka no gutuma ubwonko bukora neza bakabasha gutsinda, bamwe bakagira siporo umwuga ikaba yabateza imbere.

Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko siporo ari umwarimu w’indangagaciro, umwarimu utuma umuntu agira intego, ubwitange, ukwihangana, ugukorera hamwe no kwiyubaha.

Ni yo mpamvu uzasanga mu bigo by’amashuri haragenwe isomo rya siporo, hubakwa ibibuga by’imikino itandukanye irimo Volleyball, Football, Basketball n’ibindi, ndeste hagategurwa n’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri, ibyo bigafasha abana kwiga neza no kurushaho gutsinda amasomo.

Nubwo siporo ifite umwanya munini mu buzima bw’umunyeshuri, usanga ahenshi batayiha umwanya uko bikwiye aho usanga mu isomo rya siporo bigisha andi masomo ahabanye na yo, hakaba n’abahuye n’imbogamizi zo kuba badafite ibibuga dore ko akenshi usanga kubyubaka bihenda, ibyo bikagira ingaruka ku banyeshuri.

Hari n’aho usanga ibyari ibibuga barabihinduye ubusitani, abandi babyaguriramo amashuri bityo umwanya wahariwe siporo ukabera umwana impfabusa.

Ni muri urwo rwego Kigali Today yanyarukiye muri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Musanze n’ibyo mu nkengero zawo, mu rwego rwo kumenya zimwe mu mbogamizi zituma siporo idindira.

Ibigo bine muri bitandatu byasuwe, nta kibuga na kimwe bagira, mu gihe bibiri bifite ibibuga nibura byakira imikino ya Basketball na Volleyball.

Kimwe muri ibyo bigo ni ikigo cy’amashuri abanza cya Bukane cyubatswe mu 1969. Gifite abanyeshuri basaga 1,600 barimo 300 biga mu mashuri y’incuke n’abandi 1,368 biga mu mashuri abanza.

Bwanakweli Ildephonse, Umuyobozi w’iryo shuri, yabwiye Kigali Today imbogamizi bahura na zo zo kuba iryo shuri ritagira ibibuga by’imikino.

Yagize ati «Nta bibuga dufite, ariko iyo tugize umugisha tugasurwa n’abayobozi tubabwira icyo kibazo, kuko ishuri nta butaka rifite bunini ariko uwashyiramo ibibuga bito bito bya Volleyball, Basketball, Netball, Handball byajyamo kuko ubu butaka ntibubuze kungana na hegitari».

Yongeyeho ati «Abana ntibagira aho bidagadurira ariko ntekereza ko abadusuye, Akarere, Intara na Minisiteri, hari ubuvugizi bugenda bukorwa, turategereje».

Uwo muyobozi avuga ko hari uburyo bishakamo ibisubizo abana bagakora siporo nubwo batagira ibibuga.

Ati «Mu gufasha abana kwidagadura hari uburyo dukoresha bwo kwirwanaho, abana bakava mu ishuri ubundi bagakina udukino duto tw’abana, tukabashyira ku ruziga bagahererekanya umupira w’intoki nubwo usanga bidahagije».

Uwo muyobozi avuga kandi ko afite icyizere cy’uko hari ubwo bizagera bakubakirwa ibibuga, nk’uko yagiye abisaba abayobozi bagiye basura ishuri, dore ko ngo mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta ku bw’amasezerano hari gahunda yo kubakirwa ibibuga.

Bwanakweri Ildephonse yavuze ko mu gihe bakeneye gukina imikino itandukanye bitegura amarushanwa, bakora urugendo bajya gutira amashuri afite ibibuga arimo Ecole des Sciences de Musanze.

Ati «Hagize udufasha akatwubakira ibibuga, ibyo bikorwa remezo twabibungabunga tukabifata neza, ku buryo bigiye binangirika twajya tubyisanira ariko ubushobozi bwo kubyiyubakira bwo ntabwo».

Muri Centre Scolaire Gashangiro ll, ikigo cy’ishuri ribanza gifite abanyeshuri barenga 1300, na bo bafite ikibazo cy’ibibuga.

Ubutaka bafite mu kigo burangana na metero 70 kuri 50 aho babona budahagije, ari na ho abo banyeshuri bose bakorera siporo zitandukanye. Mu kwirwanaho bakaba baramanitse urushundura (filet) rwashaje rimwe na rimwe iyo bakina Volleyball umupira ukaba wanyura mu myenge ugasohoka.

Bizabishaka Théoneste uhagarariye abarimu muri icyo kigo yagaragaje imbogamizi zitandukanye ziterwa no kutagira ibibuga.

Ati «Iyo bakinira kuri iki kibuga tubashyira mu byiciro. Kubera kuba hato, usanga abana bafite inyota yo gukina imikino inyuranye irimo Football, Volleyball ndetse na Rugby, ikibazo kikaba ikibuga. Iyo bakinnye Football indi mikino irahagarara. Muri ubu butaka habonetse utwubakiramo ikibuga cya Volleyball na Basketball byadufasha».

Mu bindi bigo bidafite ibibuga by’imikino, harimo GS Kabaya, GS Muhoza n’ibindi.

Amashuri ya Kiliziya ni yo agaragaramo ibibuga by’imikino

Mu mashuri ya Kiliziya afitanye amasezerano y’imikoranire na Leta, ni yo usanga afite ibibuga bitandukanye nubwo na byo usanga bidahagije.

Muri ibyo bigo harimo ishuri ribanza rya Nyamagumba rifite abanyeshuri 1,598 rikaba rifite ikibuga gikinirwamo Volleyball na Basketball, hakaba n’ahateganyiririjwe imikino ya Football n’ubwo atari ikibuga cyuzuye.

Kuba icyo kigo gifite ibibuga, bigifasha gutwara ibikombe bitandukanye mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri, ibyo bibuga bikaba bifasha abana gukunda imikino, nk’uko Umuyobozi w’iryo shuri Uwamariya Betty yabitangarije Kigali Today.

Ati «Buri wa gatanu tugira amarushanwa akinwa hagati y’amashuri ari muri iki kigo (Interclasses), bagakina tukajonjoramo abahagararira ikigo mu marushanwa atandukanye, hakaba n’umwarimu ushinzwe siporo ubafasha ndetse rimwe na rimwe n’abarimu barakina cyane ko abana iyo babonye n’abarimu bari gukina bibafasha gukunda siporo».

Arongera ati «Icyo nemera cyo siporo ifitiye umwana akamaro, kandi bajye bamenya ko siporo ari umwuga nk’indi myuga. Abana iyo batidagaduye baba bari gupfana impano zabo. Kuba dukina ni na byo bigaragaza ibikombe abana bamaze gutwara. Ubu mu kabati dufitemo ibikombe 15 abana bagiye batwara birimo ibya Volleyball na Basketball.

Muri Saint Aloys Musanze l, mu ishuri rya Kiliziya na ho hari ikibuga cya Basketball gikinirwamo na Volleyball n’ubwo bigaragara ko gishaje.

Ni ishuri rifite amahirwe yo gukina imikino yose, kubera kuba riri hagati y’amashuri akungahaye ku bibuga by’imikino yose, dore ko riri hagati ya Ecole des Sciences de Musanze na INES Ruhengeri.

Emmanuel Nizeyimana umuyobozi w’iryo shuri, ati «Iri ni ishuri rya Kiliziya, nta kibazo tugira cy’ibibuga kuko twifashisha iby’amashuri ya Kiliziya duturanye arimo INES Ruhengeri na Ecoles des Sciences de Musanze».

Arongera ati «Ikibuga cyacu twihariye ni icya Basketball cyakira na Volleyball, uretse ko tugenda tukivugurura bitewe n’uko cyangiritse ariko kirahari abana baracyifashisha. Kuba twifitiye ibibuga ni yo mpamvu hano mu kabati dufite ibikombe umunani twagiye dutwara mu marushanwa atandukanye».

Kimwe mu bituma ibigo by’amashuri bibura ibibuga by’imikino harimo kongera ibyumba by’amashuri ahari ibibuga hakubakwa amashuri, hakaba n’aho usanga ikibuga cy’umupira barakigize ubusitani, ahandi bahahindura imirima y’imboga, mu rwego rwo koroshya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bite mu manegeka?

Hashize umwaka urengaho gato bamwe mu baturage bari batuye mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata w’Akarere ka Gasabo basabwe kwimuka aho bari batuye kubera ko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Nyamara ariko, hafi y’aha hantu himuwe abaturage mu Mudugudu umwe, Akagari kamwe, muri metero zitarenga 50, haracyatuye abaturage. Abagituye muri aka gace, bavuga ko badakozwa ibyo kwimuka mu gihe cyose ubuyobozi bubasaba kwimuka ariko ntibubereke […]

todayOctober 7, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%