Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burasaba abaturage kwigira kuri mugenzi wabo wiyemeje kubaka umuhanda wa kaburimbo, ufite metero 800 z’uburebure kuko busanga ari igikorwa kigamije iterambere rusange ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.
Uwo muhanda ugiye kubakwa na rwiyemezamirimo witwa Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, akaba n’umuyobozi mukuru w’ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi, aho avuga ko ari igitekerezo amaranye imyaka 10, akaba yishimira kuba yatangiye kugishyira mu bikorwa.
Rwemayire avuga ko uwo muhanda wa kaburimbo uzaba ukomeye ku buryo wanyuramo n’amakamyo aremereye, kandi ko mu mezi atatu ari imbere uzaba urangiye kubakwa kugeza kuri metero zisaga 700.
Rwemayire avuga ko kubaka uyu muhanda yabitekereje agendeye kuri gahunda za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uhora ashishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Agira ati, “Akarere ka Ruhango gafite imihanda myinshi idakoze, hari n’indi iri gukorwa, nanjye nasanze nakora uyu muri gahunda ya Perezida yo kwishakamo ibisubizo, ni muri gahunda kandi yacu nk’abikorera n’Akarere yo gukorana nk’abikorera, bizafasha cyane mu iterambere ry’Akarere by’umwihariko Umujyi wa Ruhango”.
Avuga ko banateganya gutangira kubaka Hoteli y’inyenyeri eshatu n’ibibuga by’imyidagaduro bizaba birangiye mu myaka itanu, byose bikazafasha Akarere ka Ruhango igice cy’Umujyi kurushaho kuba gitoshye, (Green Ruhango).
Abaturage ba Ruhango bavuga kuba mugenzi wabo atinyutse kubaka uwo muhanda, ari isomo kuri bo kuko nabo mu bushobozi bwabo bagiye kujya bitabira ibikorwa by’ubwitange, bagamije gufasha bagenzi babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko kuba abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo, ari ingenzi kuko nk’igice kinini cy’uwo muhanda ari uwikorera uri kuwukora nta kindi kiguzi.
Agira ati, “Abaturage bakwiye kugira imyumvire nk’iy’uyu, ni byiza ko Abanyarwanda bakomeza kubaka Igihugu nta bihembo bategereje, bagafasha bagenzi babo bibwirije badategereje buri gihe gutegera Leta amaboko, n’abandi turasaba kwigira kuri uyu kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu”.
Habarurema avuga ko Akarere ka Ruhango kari kubaka umuhanda wa km 5 ariko hakiri urugendo runini, mu gihe mu myaka itanu iri imbere, hazaba huzuye imihanda ya kaburimbo ya kilometero 15 mu mujyi no mu nkengero z’Umujyi wa Ruhango bityo ukarushaho kuba ucyeye koko.
Habarurema avuga ko abikorera ba Ruhango bakoranye umwiherero n’ubuyobozi ngo hakomeze kubakwa ibikorwa by’iterambere rusange, kuko Igihugu cy’u Rwanda gikwiye kurangwa no gutinyuka kw’Abanyarwanda no kuba indashyikirwa.
Bimwe mu bindi bikorwa abikorera bateganya kugiramo uruhare, harimo nka gare ya Ruhango iri kubakwa, inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ishoramari riri gutekerezwaho ryo kubaka iguriro ry’ibicuruzwa ryagutse rya Ruhango.
Post comments (0)