Inkuru Nyamukuru

#NyerereCup2024: Amakipe ya APR VC yerekeje muri Tanzaniya

todayOctober 9, 2024

Background
share close

Kuwa Kabiri nibwo amakipe y’Ingabo z’Igihugu akina umukino wa Volleyball, abagabo n’abagore yerekeje muri Tanzaniya mu irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere.

Ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu bice bitandukanye mu gihugu cya Tanzaniya, aho kuri iyi nshuro rigiye kubera mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu Karere ka Moshi mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tanzaniya.

Ni irushanwa ngarukamwaka aho ryitabirwa n’amakipe atandukanye avuye mu bihugu byiganjemo ibyo mu burasirazuba birimo u Rwanda, Burundi, Tanzania, DR Congo ndetse na Uganda.

Kuri iyi nshuro rigiye kuba ku nshuro ya 25 aho u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe ya APR VC, abagabo n’abagore ndetse aya makipe akaba yamaze gufata urugendo aho biteganyijwe ko aya makipe agera aho irushanwa rizabera mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2023, u Rwanda rwari ruhagariwe n’amakipe 4 arimo aya APR abagabo n’abagore, RRA ndetse na Police VC. Ikipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagabo niyo yegukanye igikombe naho mu cyiciro cy’abagore igikombe cyegukanwa n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA WVC) zose zo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu kane taliki ya 10 Ukwakira rikazarangira taliki ya 14 Ukwakira.

Amwe mu mateka ya nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere.

Julius Kambarage Nyerere yavutse tariki ya 14 Mata 1922. Yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni, akaba n’umuhanga mu bya politiki.

Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzaniya, nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.

Nyuma Nyerere yaje kuba Perezida wa Tanganyika kuva mu 1962 kugeza 1964.

Nyuma y’uko icyitwaga Tanganyika cyihuje n’ibirwa bya Zanzibar mu 1964 bikabyara igihugu cya Tanzaniya, Nyerere yahise akibera Perezida kuva mu 1964 kugeza 1985.

Julius Kambarage Nyerere yashinze anayobora umuryango w’Ubumwe bw’Igihugu cya Tanganyika (Tanganyika African National Union/TANU), waje guhinduka Chama Cha Mapinduzi, kuva mu 1954 kugeza mu 1990.

Nyerere yitabye Imana mu 1999 aguye mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yaritabye imana afite imyaka 77.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mozambique : Baramukiye mu matora yo gushaka usimbura Perezida Filipe Nyusi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 abaturage bo muri Mozambique babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Haratorwa usimbura Perezida Filipe Nyusi umaze manda ebyiri ari Perezida wa Mozambique, uyu mwanya ukaba urimo uhatanirwa n’abakandida bane. Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO ari na ryo Nyusi abarizwamo, ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora akaba yari asanzwe ari Guverineri. Chapo ahanganye na Venâncio Mondlane wahoze mu ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko […]

todayOctober 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%