Inkuru Nyamukuru

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi yitabye Imana

todayOctober 11, 2024

Background
share close

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri yitabye Imana.

Amakuru yerekeranye n’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera azwiho kuba yari mu ngabo za RPA zabohoye u Rwanda, akaba by’umwihariko yari mu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

Karemera ni we wabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Col Karemera wabaye Minisitiri w’Uburezi asimbuye Ngirabanzi Laurien, ni umugabo utaratinze ku buyobozi bw’iyo Minisiteri, aho izo nshingano yazimazeho amezi make asimburwa na Mudidi Emmanuel.

Mu gihe gito yamaze kuri uwo mwanya, yahanganye n’ikibazo cyo kuzamura ireme ry’uburezi, bigera n’aho aca ‘diplôme’ za bamwe mu banyeshuri bari barangije amashuri yisumbuye, avuga ko zitajyanye n’ireme ry’uburezi Igihugu cyifuza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibyo twamenye ku bayobozi b’ishuri rya Rukaragata bafunzwe biturutse ku guhana umwana

Igihano cyahawe umwana witwa Habumugisha Fabrice wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS Rukaragata, i Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, cyatumye Umuyobozi w’ishuri n’abo bafatanyaga batabwa muri yombi. Imbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko Habumugisha yakubiswe n’abarezi be barimo Umuyobozi w’ikigo akajya muri koma(coma), ndetse bakamwangiriza ubugabo, gusa hari andi makuru avugwa atandukanye n’aya. Umunyamakuru watangaje bwa mbere ko Habumugisha yakubiswe akajya […]

todayOctober 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%