Inkuru Nyamukuru

Abayapani barokotse bombe atomic bahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel

todayOctober 11, 2024

Background
share close

Nihon Hidankyo, itsinda ry’abayapani barokotse ibisasu bya kirimbuzi (bombe atomic), ryatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2024.

Iryo tsinda rigizwe n’abarokotse ibisasu byatewe Hiroshima na Nagasaki, ryatoranyijwe na Komite Ishinzwe ibihembo bya Nobel muri Norvège kubera ibikorwa byabo byo guhashya ibisasu bya kirimbuzi ku isi.

Umuyobozi wa Komite ya Nobel Joergen Watne Frydnes yavuze ko iryo tsinda ryagize uruhare rw’inyamibwa mu gushyiraho gahunda bise kirazira gukoresha ibisasu bya kirimbuzi.

Umubobozi w’Inama ishinzwe gutanga igihembo cya Nobel, yaburiye isi avuga ko gahunda ya kirazira gukoresha ibisasu bya kirimbuzi ubu iri mu bihe bitayoroheye, aboneraho no gushima itsinda ryayishizeho kuba ritanga ubuhamya buharanira ko ibisasu bya kirimbuzi bitazongera gukoreshwa ukundi.

Itsinda ry’Abayapani barokotse ibisasu bya kirimbuzi, Nihon Hidankyo, ryashinzwe mu 1956. Ryohereza abanyamuryango baryo hirya no hino ku isi bagatanga ubuhamya ku ngaruka mbi cyane n’imibabaro biterwa n’ibisasu bya kirimbuzi, nk’uko babisobanura ku rubuga rwabo ruri kuri murandasi.

Aganira n’itangazamakuru n’ikiniga cyinshi, Toshiyuki Mimaki umwe mu bakuriye itsinda ry’abarokotse bombe atomic, yavuze ko mu buzima bwe atigeze arota na rimwe ko bazahabwa igihembo.

Batangiye ubwo bukangurambaga hashize imyaka hafi icumI Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ziteye ibisasu bya kirimbuzi mu duce twa Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani.

Tariki 6 Kanama 1945, indege itera ibisasu bya bombe ya US yarekuriye igisasu gikoze muri uranium hejuru y’umujyi wa Hiroshima, gihitana abasaga 140,000.

Hashize iminsi itatu, indege ya US irekurira ikindi gisasu ku mujyi wa Nagasaki. Icyo gihe ni bwo Ubuyapani bwamanitse amaboko, Intambara ya Kabiri y’Isi irangira ityo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi yitabye Imana

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri yitabye Imana. Amakuru yerekeranye n’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024. Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera azwiho kuba yari mu ngabo za RPA zabohoye u Rwanda, akaba by’umwihariko yari mu bavuraga abakomerekeye ku rugamba. Karemera ni we wabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere […]

todayOctober 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%