Hari abantu bamwe na bamwe usanga bajya kuvuga Umujyi wa Butare bakavuga ko ari i Vatican, impamvu ikaba ngo ari ukubera ko hari imiryango myinshi y’Abihayimana ugereranyije no mu tundi duce two mu Rwanda.
Umunyamabanga w’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yemeza ko koko muri Butare ari ho hari imiryango (congregations) y’abihayimana myinshi ugereranyije n’ahandi mu Rwanda kuko habarirwa imiryango (congregations) 65, abayigize babarirwa muri 780 bakaba baba mu ngo (communautés) zihari 126.
Witegereje kandi, usanga imyinshi muri iyi miryango iri mu mujyi wa Butare, cyane cyane ahitwa ku Itaba.
Agira ati “Usanga ahandi baba bafite imiryango 10 cyangwa 15 mu gihe twebwe isaga 60.”
Muri iyo miryango kandi harimo iyavukiye mu Rwanda, hakaba n’iyavukiye mu bindi bihugu nka Canada, i Burayi, Amerika, mu Buhinde n’ahandi, yagera mu Rwanda hakaba n’Abanyarwanda bayikunda, bakayijyamo.
Ku bijyanye n’impamvu yabyo, agira ati “Buriya Butare yahoze ari nini cyane kuko mbere ya 1992 na Gikongoro yari kuri Butare. N’amabonekerwa yabereye i Kibeho yabigizemo uruhare kuko mbere Kibeho yari muri Diyosezi ya Butare. Icyo na cyo cyakuruye imihamagaro ku buryo bwose bufatika.”
Yongeraho ko no kuba Kiliziya Gatolika ari ho yatangiriye (i Save ni ho yatangiriye mu mwaka wa 1900 kandi ni muri Butare), hakaba hari na Seminari Nkuru irererwamo abapadiri (mu Nyakibanda) na byo biri mu bihakururira Abihayimana benshi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari ingamba zigiye kuvugururwa mu gukomeza guhangana na Marburg imaze ibyumweru birenga bibiri igaragaye mu Rwanda. Mu ngamba zari zafashwe mu cyumweru cya mbere icyorezo kicyaduka, hari ugusukura intoki, kwirinda gukora ku murwayi cyangwa uwishwe na Marburg, hamwe no kutajyana mu rusengero cyangwa mu rugo uwishwe n’iyo ndwara. Hafashwe kandi ibyemezo byo kwirinda gusezera no guherekeza mu kivunge uwishwe na Marburg mu gihe […]
Post comments (0)