Inkuru Nyamukuru

Ingamba zo guhangana na Marburg zigiye kuvugururwa

todayOctober 14, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari ingamba zigiye kuvugururwa mu gukomeza guhangana na Marburg imaze ibyumweru birenga bibiri igaragaye mu Rwanda.

Mu ngamba zari zafashwe mu cyumweru cya mbere icyorezo kicyaduka, hari ugusukura intoki, kwirinda gukora ku murwayi cyangwa uwishwe na Marburg, hamwe no kutajyana mu rusengero cyangwa mu rugo uwishwe n’iyo ndwara.

Hafashwe kandi ibyemezo byo kwirinda gusezera no guherekeza mu kivunge uwishwe na Marburg mu gihe cyo kumushyingura, kwirinda gusura abarwayi kwa muganga cyangwa gusura abanyeshuri ku ishuri.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’imiryango itari iya Leta kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, mu rwego rwo kubagezaho ishusho y’uko indwara iterwa na virusi ya Marbug ihagaze mu Rwanda ndetse n’ibimaze gukorwa mu guhangana na yo, Dr Nsanzimana yagize ati “Hari ibyemezo byinshi byafashwe mu cyumweru cya mbere, ariko hari ibiri buhinduke n’ibiri bwiyongeremo. Igihe kirageze ngo twongere kubisubiramo, amabwiriza mashya tuzayabatangariza.”

Kuva aho Marburg imenyekaniye ko yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, abantu 61 bamaze kuyandura, muri bo 14 bitabye Imana, 18 baravuwe barakira, mu gihe 29 bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye abakize kurusha abahitanywe na Marburg, ndetse ko hari ibipimo byerekana ko imbaraga zashyizwemo ziri gutanga umusaruro.

Ati “Mu minsi itatu twarapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara.’’

Dr Nsanzimana yavuze ko mu barwayi ba Marburg 29 bari kwitabwaho n’abaganga, batatu barembye cyane, ariko ngo hari gukorwa ibishoboka byose ngo bahabwe ubuvuzi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, asanga guhagarika ingendo no gukorana ubucuruzi n’u Rwanda atari ngombwa mu guhashya virusi ya Marburg.

Chirombo yagize ati “Ingamba zafashwe n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo zirahagije. Icyemezo cyo guhagarika ingendo ntacyo cyafasha, ahubwo gituma ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzahara.’’

Kwitegura icyorezo cyakwaduka ubutaha

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari inkingo nke zateganyirijwe abari ku ruhembe rwo guhashya Marburg, ariko bitaraba ngombwa gukingira abantu bose.

Ati “Tuzi uko yandura, tuzi abo dukurikirana. Vuba bidatinze tuzaba twayitsinze.’’

Avuga ko bitewe n’imiterere y’Isi, hari ibyorezo byinshi bishobora kuvuka ariko hakwiye kubaho imyiteguro yo guhangana na byo.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ubutaha mu gihe ikindi cyorezo cyakwaduka, u Rwanda ruzaba rufite ibikoresho bihagije kandi bishoboye guhangana na cyo.

Ati “Uko tuzashobora gukora inkingo zihagije ni ko tuzaba dutekanye kurushaho.’’

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukecuru w’imyaka 90 yemereye umugabo we w’imyaka 95 gushaka undi mugore

Umukecuru w’imyaka 90 y’amavuko wo muri muri Kenya, ahitwa Nyeri yahaye uruhushya umugabo we rwo gushaka umugore wa kabiri, amwizeza ko ubu adashobora kumubuza gushaka undi mugore. Uwo mukecuru w’imyaka 90 yitwa Tabitha Wangui, akaba yarashakanye na Ibrahim Ndirangu Nduya w’imyaka 95, mu 1962 , ariko bamaze ukwezi kumwe gusa basezeranye mu rusengero ‘Tambaya PCEA’ aho muri Kenya. Uwo mukecuru aganira n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, yavuze ko atabuza umugabo […]

todayOctober 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%