Ibyo biti byatewe ni iby’imbuto ziganjemo imyembe no gukora isuku mu kigo. Ni umuganda kandi witabiriwe n’Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, wa RAU (Rwanda Aviation Unit).
Ishuri ribanza rya Kapuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo, mu mwaka 2014, rimurikwa ku mugaragaro muri 2015.
Ishuri ribanza rya Kapuri, ubu ryigamo abanyeshuri bagera kuri 500 bo mu mashuri y’incuke n’abanza.
Iryo shuri riherereye ku birometero 16 mu Burengerazuba bw’icyicaro cy’ikigo cya Tomping cya UNMISS, mu Karere ka Luri, Intara ya Jubek muri Sudani y’Epfo.
Mu bihe bitandukanye, kuva iri shuri ryashingwa n’Ingabo z’u Rwanda, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuhakorera Umuganda, zatanze imipira y’umukino wa Volleyball, zatanze ubuvuzi bw’ibanze, ibikoresho by’ishuri, gutera ibiti by’imbuto n’ibindi.
Hari abantu bamwe na bamwe usanga bajya kuvuga Umujyi wa Butare bakavuga ko ari i Vatican, impamvu ikaba ngo ari ukubera ko hari imiryango myinshi y’Abihayimana ugereranyije no mu tundi duce two mu Rwanda. Umunyamabanga w’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yemeza ko koko muri Butare ari ho hari imiryango (congregations) y’abihayimana myinshi ugereranyije n’ahandi mu Rwanda kuko habarirwa imiryango (congregations) 65, abayigize babarirwa muri 780 bakaba baba mu ngo […]
Post comments (0)