Inkuru Nyamukuru

Umukobwa ufite ubumuga yirukanywe iwabo ngo barumuna be babone abagabo

todayOctober 14, 2024

Background
share close

Muri Kenya, umukobwa ufite ubumuga yatewe n’indwara y’imbasa, yirukanywe iwabo mu rugo kugira ngo barumuna be babone uko barambagizwa bashake abagabo.

Ubu uwo mukobwa witwa Rose Achieng’ w’imyaka 40 y’amavuko, yirukanywe iwabo mu gace kitwa Omboga-Kanyaluo-Karachuonyo, nyamara adafite ahandi yajya.

Impamvu yo kumwirukana mu rugo iwabo, ngo ni imigenzo ijyanye n’ubwoko bwabo, ivuga ko umukobwa wa mbere agomba kubanza kugenda kugira ngo ahe umwanya na barumuna be babone abagabo bashake bave mu rugo, ubwo rero ngo yirukanywe mu rugo kugira ngo ahe barumuna be umwanya babone abagabo babashaka.

Rose Achieng’ yavuze ko bamwirukanye kandi bigendeye ku myizerere y’iwabo ko hari imyaka ntarengwa yo gushaka umugabo, kandi we ngo bikaba byaragaragaye ko bitamukundiye gushaka umugabo agifite imyaka ikwiye none akaba agize 40.

Rose Achieng’ avuga ko bijyanye n’imigenzo yo mu bwoko bwabo, yirukanywe kugira ngo adakomeza gutuma barumuna be badasabwa kandi we ngo byaramaze kugaragara ko atashaboye gushaka, kuva yaragejeje imyaka 40 akiri mu rugo.

Achieng’ yagize ati, “Ababyeyi b’abana bafite ubumuga, babwirwa ko bagomba kubirukana mu ngo”.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko Achieng’, yamugaye afite imyaka umunani, uko kuba yaramugaye ari mutoya, ngo hari amahirwe menshi byamubujije mu buzima.

Achieng’ ngo yarwaye imbasa, ituma amaboko ye n’amaguru ye binyunyuka ndetse n’uruti rw’umugongo rusa n’aho rwihinnye ku buryo adashobora kugenda.

Kuva yamugara ari muto, aba mu kagare k’abafite ubumuga, niko akoresha ava ahantu hamwe ajya ahandi, yaba ari aho bidashoboka kwinjiza akagare, bakamuterura.

Yasabye Leta ya Kenya kumufasha agira ati, “Ndasaba Leta kumfasha nkabona umuntu wajya umfasha akajya nko kundangurira ibicuruzwa mu isoko nanjye nkabicuruza aho ndi kugira ngo nshobore kwifasha. Nizera ko kugira ubumuga bitavuze kudashobora”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa SONARWA arakekwaho kunyereza asaga miliyoni 117FRW

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi y’u Rwanda (SONARWA General Insurance) Rees Kinyangi Lulu, hamwe n’uwari umucungamutungo wa Hotel Nobilis Aisha Uwamahoro, bari mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku itariki 2 Ukwakira 2024, aho bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw. Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Rees Kinyangi Lulu na Aisha Uwamahoro, Umucungamutungo wa Hotel Nobilis Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aba bombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo no […]

todayOctober 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%