Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze Umuganda zitera n’ibiti by’imbuto
Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, UNMISS, muri Sudani y’Epfo, zazindukiye mu muganda ku Ishuri Ribanza rya Kapuri. Ni Umuganda witabiriwe n’abagize itsinda ry’Ingabo Rwanbatt-1, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Ukwakira 2024. Muri uwo muganda waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri bahiga, abarimu bahigisha ndetse n’abahagenda, izo ngabo zahateye ibiti bitandukanye. Ibyo biti byatewe ni iby’imbuto ziganjemo imyembe no […]
Post comments (0)