Inkuru Nyamukuru

Yafashwe atanga serivisi yo kwishyiraho amakosa yo mu muhanda yakozwe n’abandi akabyishyurirwa

todayOctober 14, 2024

Background
share close

Inzego zishinzwe umutekano muri Espagne, zataye muri yombi umugabo watangaga serivisi zo kwishyiraho amakosa yo mu muhanda yakozwe n’abandi, akayahanirwa bakamwishyura amafaranga kugira ngo dosiye zabo zikomeze kuba zimeze neza.

Uwo mugabo ubusanzwe ukomoka muri Armenia, ngo yafatiwe mu birwa bya Balearic muri Espagne, ubwe yiyemerera ko yafashwe amaze gufasha abantu basaga 100 bakamwishyura amafaranga, bo bakagumana dosiye zimeze neza.

Izo nzego z’umutekano zatangaje ko zavumbuye uwo mugabo w’Umunya-Armenia yamamaza iyo serivisi idasanzwe kuri interineti (online). Uwo mugabo utaravuzwe amazina, yavuze ko yatangaga serivisi zo kwishyiraho amakosa yo mu muhanda yakozwe n’abandi, kugira ngo abafashe kugumana amadosiye ameze neza, batazamburwa impushya zo gutwara ibinyabiziga cyangwa se bakishyuzwa amande menshi.

Ikinyamakuru OddityCentral, cyatangaje ko iyo serivisi yatangaga ngo yayishyuzaga Amayero 75 na 200 ku inota rimwe bakuye ku ikarita ye ijyana n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuko aho muri Esepagne guhana amakosa yo mu muhanda, bikorwa hakurwaho amanota kuri ayo makarita, amanota yashira ku ikarita uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rugahagarikwa mu gihe runaka.

Umushoferi usanzwe mu kazi ngo aba afite amanota 12 ku ikarita, uko akoze ikosa ryo mu muhanda bakayakuraho, urugero niba avugiye kuri telefone atwaye ikinyabiziga, bamukuraho amanota 3 hakiyongeraho n’amande, yakora andi makosa bagakuraho andi bityo bityo, kugeza ubwo ashobora kwisanga uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga (permit) rwahagaritswe.

Ibyo rero niyo serivisi uwo mugabo yacuruzaga kuko niwe wakatwaga amanota, naho abakoze amakosa ya mu muhanda bakamwishyura amafaranga, kandi iyo serivisi yatangaga ngo yari ifite abakiriya benshi.

Kugira ngo afatwe, ngo byatewe n’uko hari umunsi umupolisi yahagaritse umuntu wari utwaye moto agenda nabi mu muhanda, ariko yanga guhagarara, nyuma aza kubona uwo mugabo aje avuga ko ari we wari utwaye iyo moto yanze guhagarara nubwo itanditse mu mazina ye.

Nubwo yavuze ibyo ariko ngo Camera zo ku muhanda, zari zerekanye ko uwo wari utwaye moto yari umugore, bituma Polisi itangira gukora iperereza ryimbitse kuri uwo muntu wiyitirira amakosa atari aye.

Polisi ikomeje kugenzura ngo yaje gusanga hari amakosa menshi yo mu muhanda uwo mugabo yagiye akurirwaho amanota, kugeza ubwo bamwatse n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko bakomeza kujya basinya amanota bamukuyeho.

Ikindi cyatumye uwo mugabo afatwa, ni uko hari umunsi yiyemereye ko ari we wakoze amakosa abiri yo mu muhanda kandi yabereye icyarimwe, mu ntera y’ibirometero 800, nyuma biza kugaragara ko aho hose nta na hamwe yari yigeze agera muri uwo munsi.

Nyuma yo kugenzura muri system ya Polisi yo mu muhanda, ngo yasanze uwo mugabo yarakuweho amanota menshi bigeraho ajya mu ideni ry’amanota 321 (-321 points).

Uko Polisi yakomezaga gukora ubucukumbuzi bwimbitse kuri dosiye y’uwo mugabo nibwo yabonye ko yari asanzwe yamamaza iyo serivisi atanga, akabikorera kuri interineti, avuga ko uwaba ashaka umuntu wiyemeza kwishyiraho amakosa ye yo mu muhanda yamufasha aho yaba ari hose muri Espagne.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukobwa ufite ubumuga yirukanywe iwabo ngo barumuna be babone abagabo

Muri Kenya, umukobwa ufite ubumuga yatewe n’indwara y’imbasa, yirukanywe iwabo mu rugo kugira ngo barumuna be babone uko barambagizwa bashake abagabo. Ubu uwo mukobwa witwa Rose Achieng’ w’imyaka 40 y’amavuko, yirukanywe iwabo mu gace kitwa Omboga-Kanyaluo-Karachuonyo, nyamara adafite ahandi yajya. Impamvu yo kumwirukana mu rugo iwabo, ngo ni imigenzo ijyanye n’ubwoko bwabo, ivuga ko umukobwa wa mbere agomba kubanza kugenda kugira ngo ahe umwanya na barumuna be babone abagabo bashake […]

todayOctober 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%