Joann Kelly uzwi nka Buku Abi, umukobwa w’umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly, yatangaje inkuru yatunguye benshi ubwo yavugaga ko Se, yamukoreye ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri muto.
Uyu mukobwa w’imyaka 26, R. Kelly yabyaranye na Andrea Danyell Lee, yatangaje iby’iri hohoterwa yakorewe na se, mu cyegeranyo mbarankuru kuri TVEI Streaming Network.
R. Kelly mu 2022, nibwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma y’uko mu mu 2021 yari yahamijwe ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure. Ni urubanza rwasomewe i Brooklyn mu Mujyi wa New York.
Uyu mukobwa usanzwe nawe ari umuhanzi yavuze ko yagiraga ubwoba bwinshi bwo kubwira Nyina akababaro yagiye ahura nako.
Buku Abi, aganira n’umunyamakuru wa The Hollywood, yagize ati “Yari buri kimwe kuri njye. Igihe kinini, sinabashaga no kwizera ko byabayeho. Ntabwo niyumvishaga ko niyo yaba umuntu mubi ko hari ikintu kibi yankorera.
Nyina wa Abi, Drea Kelly, yabaje nk’ushimangira ibyavuzwe n’uyu mukobwa we, avuga ko R Kelly atagombaga guhindukira ngo ajye akorera abana be ibyo yajyaga amukorera. “Ibyo yankoreye, yarabikoze. Ariko ntiwagombaga kubikorera n’abana banjye.”
Abi yavuze ko kuri ubu afite ibibazo by’’ihungabana yanyuzemo mu bwana bwe. Ati: “Numva rwose ko buri gace k’isegonda rimwe karahinduye rwose ubuzima bwanjye, bihindura uwo nari we, bimpindurira ikibatsi cyari kindimo ndetse n’urumuri nahoraga ntwaye. Nyuma yo kubibwira mama, ntabwo nongeye gusubirayo.”
Yakomeje agira ati “Musaza wanjye [Robert] na murumuna wanjye [Jaah], ntitwongeye kujyayo. Ndetse kugeza ubu, mpanganye bikomeye n’ihungabana”.
Jennifer Bonjean wunganira R Kelly, yashinje uwahoze ari umugore we Drea Kelly kuba yaragiye atanga ibirego nk’ibyo mu myaka yashize ariko bikarangira basanze bidafite ukuri.
Bonjean yakomeje avuga ko ibirego nk’ibyo byakorewe iperereza n’ishami rya Illinois rishinzwe kurengera abana n’imiryango kandi ko byatangajwe ko “bidafite ishingiro”.
Yavuze ko abakoze icyo cyegeranyo mbarankuru batigeze batekereza guha R Kelly, amahirwe yo kugira icyo avuga kuri ibyo birego yise iby’agashinyaguro.
Post comments (0)