Inkuru Nyamukuru

Maj. Gen. Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

todayOctober 15, 2024

Background
share close

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na ho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.

Maj. Gen. Andrew Kagame asimbuye kuri uyu mwanya Umugaba w’Inkeragutabara Maj. Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage nawe wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Gen. Fred Ibingira.

Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique asimburwa na Maj.Gen. Emmy Ruvusha.

Maj. Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara akaba asimbuye Maj. Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukobwa wa R. Kelly yamushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina

Joann Kelly uzwi nka Buku Abi, umukobwa w’umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly, yatangaje inkuru yatunguye benshi ubwo yavugaga ko Se, yamukoreye ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri muto. Umukobwa wa R. Kelly yamushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina Uyu mukobwa w’imyaka 26, R. Kelly yabyaranye na Andrea Danyell Lee, yatangaje iby’iri hohoterwa yakorewe na se, mu cyegeranyo mbarankuru kuri TVEI Streaming Network. R. Kelly mu 2022, nibwo […]

todayOctober 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%