Inkuru Nyamukuru

Brazil: Yagiye mu gipolisi agamije kuzafata uwishe se, bimutwara imyaka 25

todayOctober 15, 2024

Background
share close

Umugore wo muri Brazil yeguriye ubuzima bwe gushakisha umwicanyi wishe Se kugira ngo agezwe mu butabera, bituma ajya no mu gipolisi ariko ashirwa afashe uwo mwicanyi nyuma y’imyaka 25 akoze ubwo bwicanyi. Bituma umuryango wiruhutsa ko ugiye kubona ubutabera.

Tariki 16 Gashyantare 1999, Givaldo José Vicente de Deus yarashwe arapfa nyuma yo gutongana cyane n’umuntu witwa Raimundo Alves Gomes over mu kabari ko mu Mujyi wa Boa Vista. Izo ntonganya ngo zari ziturutse ku ideni ry’ Amafaraga 150 yo muri Brazil ( yari afite agaciro k’Amadolari 29 mu 1999).

Bivugwa ko iryo deni ari ryo Givaldo yari afitiye Gomes, hanyuma baratongana cyane muri ako kabari, ariko uwo Gomes ngo yaje gusohoka, agaruka azanye imbunda, arasa Givaldo icyo gihe wari ufite urugo n’abana 5, amurasa mu mutwe aramwica.

Gomes akimara kumwica, ngo yahise ahunga ava aho, nyuma hoherezwa inyandiko nyinshi zo kumuta muri yombi ziri mu mazina ya Gomes ariko ntihagira narumwe yitaba. Ku rundi ruhande umuryango wa Givaldo wari mu gahinda ko gupfusha umuntu ariko uwamwishe akaba atazigera abihanirwa kuko byavugwaga ko yabuze.

Aganira n’Ikinyamakuru cyo muri Brazil kitwa Nova1, uwo mugore w’umupolisi witwa Gislayne Silva de Deus yagize ati, “ Umuryango wari usigaranye agahinda gakomeye, Mama wari usigaranye abana 5 yarahirimbanye cyane kugira ngo aturere. Ibo bibazo byashoboraga gutuma duhita ducika intege, tukajya mu nzira mbi, ariko Mama yahoraga atwigisha ko tugomba kunyura mu nzira nziza”.

Kubera ko Gislayne ari we wari mukuru muri abo bana 5, yagombaga gufasha Nyina gukomeza kwita kuri barumuna be ariko ntibimubuze no gukurikira amasomo ye, kuko ngo Ise yahoraga amashishikariza kwiga cyane, yakoraga cyane mu ishuri kugira ngo atazamutenguha. Ariko muri uko kwiga ngo yahoranaga inzozi z’uko yazafasha umuryango we gufata umwicanyi wishe Givaldo.

Ku myaka 18, Gislayne arangije amashuri yisumbuye, yagiye kwiga amategeko abona impamyabushobozi nyuma y’imyaka 7. Mu 2022, yaretse ibyo gukomeza kuba umunyamategeko, ajya mu Gipolisi hashize imyaka ibiri aba ofisiye muri Polisi. Ku itariki 19 Nyakanga 2024, akora ikizamini ajya Ishami rishinzwe ubugenzacyahe (State Police investigator). Akigeramo ngo yahise asaba kujya mu byo gukurikirana dosiye zijyanye n’ubwicanyi, aho ni ho yakuye amahirwe yo yo gufata Raimundo Alves Gomes wamwiciye umubyeyi.

Mu 2013, Gomes yari yarakatiwe n’urukiko gufungwa 12 muri gereza kubera icyaha cyo kwica Givaldo José Vicente de Deus, ariko kuko atari yarigeze afatwa, igihano ntikigeze gishyirwa mu bikorwa. Abanyamategeko b’umuryango wa Givaldo bajuririra icyo cyemezo mu mwaka wa 2014-2015, ariko ubujurire bwose biteshwa agaciro n’Urukiko rukuru.

Tariki 25 Nzeri 2024, hashize amezi abiri gusa ari mu gipolisi Gislayne Silva de Deus yageze ku nzozi ze, zo kugeza uwishe Se imbere y’ubutabera nubwo hari hashize imyaka 25 yarabuze. Ari kumwe n’itsinda ry’abandi bapolisi, bafashe Gomes bamusanze aho yari yihishe mu mirima ye, mu gace kitwa Nova Cidade muri Brazil bamuta muri yombi.

Gislayne Silva de Deus yagize ati, “ Mu gihe yari ageze kuri sitasiyo ya polisi, naboneyeho kumwibwira uwo ndi we, kandi ko ari njyewe wahawe inshingano zo gukurikirana dosiye ye. Ubwo amakuru y’uko yatawe muri yombi nahise nyasangiza umuryango wanye wose, buri wese akavuga ko yumva abonye amahoro mu mutima kuko ubutabera bugiye kuboneka.

Twari twarategereje igihe kinini ndetse twaranatangiye kwiheba ko byarangiye, ariko amaherezo birakunze. Narize amarira yo kumva nduhutse, kuko numvise ari nk’umutwaro uremereye cyane umvuye ku bitugu”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Maj. Gen. Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na ho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF. Maj. Gen. Andrew Kagame asimbuye kuri uyu mwanya Umugaba w’Inkeragutabara Maj. Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage nawe wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Gen. Fred Ibingira. Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda, […]

todayOctober 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%