Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe bimwe mu byangijwe n’inkongi yibasiye Hotel Muhabura

todayOctober 15, 2024

Background
share close

Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura mu buryo butunguranye ikangiza byinshi birimo na zimwe mu nyubako zayo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko bimwe muri byo harimo ibyumba bitanu, Bar, Resitora, Ububiko bwayo n’ibyarimo byahiye birakongoka.

Mu masaha ya saa yine z’ijoro ryo kuwa mbere Tariki 14 Ukwakira 2024, nibwo inyubako z’iyi Hoteli zafashwe n’inkongi y’umuriro, bikavugwa ko wahereye mu gice cy’aho batekera ugakongeza n’ibindi bice.

Muri ayo masaha, umuriro mwinshi cyane byagaragaraga ko urimo uturuka mu nyubako zayo zitandukanye, wagurumanaga ndetse ukanagaragarira mu kirere cy’aho iyi Hoteli yubatse.

Polisi y’u Rwanda Ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yitabajwe, ibikorwa byo kuyizimya hifashishijwe imodoka za kizimyamoto bihita bitangira, bigeza mu ma saha ashyira saa saba z’ijoro ubwo butabazi bugikorwa ari nabwo yabashije kuyizimya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana iperereza rikaba rigikomeje.

Yagize ati: “Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomeretswe na yo n’ubwo ibyangijwe na yo ari byinshi cyane”.

Ntiharamenyekana agaciro k’ibyangijwe n’uwo muriro, nk’uko SP Mwiseneza yakomeje abivuga. Icyakora urebye ubukana wari ufite mu gihe wakaga, bigaragarira ku nzu zarimo zishya n’ibyarimo, bishoboka ko ibyahatikiriye bibarirwa muri za miliyoni.

Iyi Hoteli iherereye mu Mudugudu wa Mubuga Akagali ka Rwebeya Mu murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze iri mu ma hoteli abarurwa mu Karere ka Musanze yabimburiye izindi mu kuhubakwa. Kugeza n’ubu ikaba iganwa n’umubare munini wiganjemo ba mukerarugendo baturuka hanze baba baje mu Majyaruguru kuhasura ibyiza nyaburanga birimo n’Ingagi zo mu Birunga

SP Mwiseneza yakanguriye abaturage kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaba nyirabayazana w’Impanuka y’Inkongi y’Umuriro.

Ati: “Inkongi y’umuriro itwara ubuzima bw’Abantu ndetse igatera ibihombo. Abantu nibirinde ikintu cyose cyayitiza umurindi kandi barusheho kwitabira gushyira ubucuruzi bwabo mu bwishingizi, kuko babukora batekanye n’igihe cyose bwagerwaho n’ibiza nk’ibi bagashumbushwa”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Brazil: Yagiye mu gipolisi agamije kuzafata uwishe se, bimutwara imyaka 25

Umugore wo muri Brazil yeguriye ubuzima bwe gushakisha umwicanyi wishe Se kugira ngo agezwe mu butabera, bituma ajya no mu gipolisi ariko ashirwa afashe uwo mwicanyi nyuma y’imyaka 25 akoze ubwo bwicanyi. Bituma umuryango wiruhutsa ko ugiye kubona ubutabera. Tariki 16 Gashyantare 1999, Givaldo José Vicente de Deus yarashwe arapfa nyuma yo gutongana cyane n’umuntu witwa Raimundo Alves Gomes over mu kabari ko mu Mujyi wa Boa Vista. Izo ntonganya […]

todayOctober 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%