Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi ine hagiye kugwa imvura nyinshi ugereranyije ni isanzwe igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Amakuru yanyujije ku rubuga rwa X, Meteo Rwanda ivuga ko ishingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’Igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bipimo by’iteganyagihe bigaragaza kwiyongera kw’imvura, hateganyijwe ko hagati y’umugoroba wo ku itariki ya 17 Ukwakira n’itariki ya 21 Ukwakira 2024, imvura iziyongera ikazaba nyinshi mu bice bitandukanye.
Ahateganyijwe imvura nyinshi kurusha ahandi hagaragazwa n’ibara ritukura ku ikarita ni mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Umujyi wa Kigali no mu bice bike by’Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.
Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na 50 mm ku munsi. Muri iyi minsi kandi, hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 8m/s.
Meteo Rwanda yavuze ko hateganyijwe ingaruka zirimo imyuzure, urubura, kuguruka kw’ibisenge bitaziritse neza no kugwa kw’amashami y’ibiti.
Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda muri rusange gukoresha neza no kubika amazi y’imvura iteganyijwe ndetse no gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza ahateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga, hashingiwe ku byegeranyo by’amakuru y’iteganyagihe.
Post comments (0)