Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho ikeka ko Marburg yaturutse

todayOctober 21, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko amakuru inzego z’ubuzima zifite, agaragaza ko umuntu bikekwa ko ari we wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg, yagikuye ku nyamaswa y’agacurama.

Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, mu kiganiro we n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, bagiranye n’itangazamakuru, cyagarukaga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya Marburg.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu byumweru bibiri bya mbere icyorezo kicyaduka, hari umurwayi w’umugabo w’imyaka 27 bikekwa ko ari we wa mbere wanduye iki cyorezo bakurikiranye, nyuma yo guhuza ubushakashatsi butandukanye bwamukozweho, bagasanga ijanisha rigera kuri 97% ribereka ko icyorezo cyaraturutse ku nyamaswa y’agacurama.

Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko mu makuru babonye, ari uko uwo murwayi yagiye ahantu mu buvumo, bigakekwa ko ari ho yahuriye n’ako gacurama.

Yavuze ko aya ari amakuru y’ingirakamaro ku nzego z’ubuzima, mu rwego rwo kubasha gukurikirana iki cyorezo ndetse n’ibindi byashobora kwaduka mu buryo bumwe na cyo.

Dr. Nsanzimana avuga ko bagikomeje ubushakashatsi kuri iki cyorezo, mu rwego rwo kumenya neza ubwoko bw’inyamaswa cyaturutsemo.

Yavuze kandi ko hari amakuru babonye agaragaza ko ubwoko bw’icyorezo nk’iki cya Marburg bwigeze kugaragara mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu mwaka wa 2014.

Hashize iminsi itandatu nta murwayi mushya uboneka mu bipimo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hashize iminsi itanu nta muntu n’umwe wandura icyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu bantu 62 bari banduye iki cyorezo, n’ubwo hari abagera kuri 15 cyahitanye, ariko abenshi bakize kuko ubu abakiri kuvurwa ari batatu gusa.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje ibikorwa byo gupima, by’umwihariko ku binjira mu Gihugu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, ku buryo bizera ko nta muntu wabaca mu rihumye.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana agaragaza ko nubwo icyorezo kitararangira, kuba hashize iminsi itandatu nta murwayi mushya uboneka bitanga icyizere, ariko bikanatanga umukoro wo kongera imbaraga ngo ubwandu budakomeza kwiyongera.

Ati “Biratanga icyizere nubwo icyorezo kitararangira, ariko bikanatuma dukomeza imbaraga zose kugira ngo ahaba hakiri icyuho, ahaba hakiri umuntu umwe wahuye n’urwaye tutaramenya tube twabasha kumugeraho, bityo tugere ku ntsinzi mu buryo budatinze”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abakize iki cyorezo bazakomeza gukurikiranirwa hafi, kugira ngo harebwe ko nta bindi bibazo bahura na byo bo n’abo babana, kandi hirindwa ko bahabwa akato mu muryango.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda kurushaho kwegera aba bakize Marburg, bakababa hafi kugira ngo bumve ko Umuryango Nyarwanda ubari hafi kuko banyuze mu bihe bitoroshye.

Ati “Twese tubashyigikire ndetse n’imiryango yabuze ababo, abenshi ni n’abaganga batuvuraga dukomeze kubihanganisha no kubaba hafi”.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu guhangana n’iki cyorezo, avuga ko ibikorwa byose bishingiye ku miyoborere myiza.

Ati “Ku munsi w’ejo nahuye na Perezida Kagame, kandi nasanze yiteguye gushaka ibisubizo kuri iki cyorezo. Ndagushimira cyane Perezida Kagame ku bw’ubuyobozi bwawe bwiza”.

Dr Tedros kandi yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana no guhanahana amakuru kuri iki cyorezo, ku buryo ibikenewe gukorwa bihita byihutishwa. Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba ibihugu byahagaritse ingendo hagati yabyo n’u Rwanda cyangwa bigahagarika ibikorwa by’ubucuruzi, ko ubu nta moamvu ihari yo kugumishaho izo ngamba.

Kugeza ubu mu barwayi 66 bagaragaweho ubwandu bwa Marburg, 15 barapfuye, 44 barakira naho batatu bakaba ari bo bakivurwa.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko babiri muri aba bakivurwa ari bo bari bagaragaje ibimenyetso bikomeye cyane, ndetse ko bahawe ubuvuzi bwihariye, kandi na bo bakaba bari hafi gukira bagasezererwa mu bitaro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hamas yemeje urupfu rwa Yahya Sinwar wari umuyobozi wayo, Israel ishimangira ko intambara itarangiye

Umutwe wa Hamas nawo wemeje amakuru y’urupfu rw’umuyobozi wawo, Yahya Sinwar wafatwaga nk’intwari wishwe n’Ingabo za Israel muri Gaza, wongera no kwibutsa ko abaturage ba Israel batwawe bunyago bamaze umwaka muri Gaza batazasubirayo, intambara idahagaritswe n’ingabo za Israel zigasubira mu gihugu cyazo. Yahya Sinwar avugwaho kuba ari we wateguye igitero cya Hamas ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikica abantu 1200 muri Israel abandi 250 bagatwarwa bunyago. Kuva ubwo Israel yahise […]

todayOctober 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%