Inkuru Nyamukuru

Uhawe imbabazi za Perezida agafungurwa mbere yo kurangiza ibihano yakatiwe bigenda bite?

todayOctober 21, 2024

Background
share close

Iteka rya Perezida Nº 075/01 ryo ku wa 18/10/2024, ritanga imbabazi risobanura ibyo uwahawe imbabazi aba agomba kubahiriza.

Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo ya mbere y’iri teka agomba kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Uwahawe imbabazi aba agomba kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze.

Aba agomba gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Iyo hari imbogamizi zituma ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bidashobora kubahirizwa, uwahawe imbabazi, yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho, yoherereza Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye ubutumwa amumenyesha aho aherereye n’impamvu atashoboye kumwiyereka.

Uwahawe imbabazi kandi yiyereka ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo bukabikorera raporo ishyikirizwa Umushinjacyaha, iyo izo mpamvu zivuyeho. Ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza bivugwa mu gika cya mbere n’icya kabiri by’iyi ngingo birangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye uwahawe imbabazi yababariwe.

Kwamburwa imbabazi

Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe iyo akatiwe kubera ikindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.

Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu imbabazi zambuwe. Ingingo ya kane ivuga ku nkurikizi zo kwamburwa imbabazi.

Hagira hati “Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi. Kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa kuva ku munsi uwambuwe imbabazi yazamburiweho. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano”.

Mu ngingo ya gatanu havuga guhindura cyangwa kuvanaho ibitegetswe

Ibitegetswe biteganyijwe mu ngingo ya kabiri y’iri teka bishobora guhindurwa cyangwa kuvanwaho hakurikijwe imyifatire y’uwahawe imbabazi. Uwahawe imbabazi ni we usaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Perezida wa Repubulika mu nyandiko, agaragaza impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano. Minisitiri ahita agira inama Perezida wa Repubulika, akimara kubona iyo kopi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Umukozi wa Farumasi arakekwaho kwica umugore we akabeshya ko yagiye mu mahanga

Umugabo wakoraga muri Farumasi mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, arakekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu akamukingirana mu nzu, akajya abeshya abantu ko uwo mugore yagiye mu Gihugu cya Uganda. Amakuru atangazwa n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana avuga ko uwo mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel, ubu uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, yaba yarishe umugore we mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira […]

todayOctober 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%