Iteka rya Perezida Nº 075/01 ryo ku wa 18/10/2024, ritanga imbabazi risobanura ibyo uwahawe imbabazi aba agomba kubahiriza.
Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo ya mbere y’iri teka agomba kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Uwahawe imbabazi aba agomba kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze.
Aba agomba gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Iyo hari imbogamizi zituma ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bidashobora kubahirizwa, uwahawe imbabazi, yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho, yoherereza Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye ubutumwa amumenyesha aho aherereye n’impamvu atashoboye kumwiyereka.
Umugabo wakoraga muri Farumasi mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, arakekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu akamukingirana mu nzu, akajya abeshya abantu ko uwo mugore yagiye mu Gihugu cya Uganda. Amakuru atangazwa n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana avuga ko uwo mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel, ubu uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, yaba yarishe umugore we mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira […]
Post comments (0)