Inkuru Nyamukuru

Umuruho n’ubuzima bushaririye byugarije abagore bo muri FDLR bwamuteye kuyitoroka aratahuka

todayOctober 23, 2024

Background
share close

Musaneza Françoise, kuri ubu ufite imyaka 45 y’amavuko, igice kinini cy’imyaka amaze abonye izuba, yakimaze mu buzima avuga ko bwari buruhije kandi bushaririye, ubwo yari mu babarizwaga mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR.

Ni ubuzima uwo mugore ukomoka mu Murege wa Bungwe mu Karere ka Burera, yinjiyemo afite imyaka 17, ubwo mu 1998 yahungiraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akanashakirayo umugabo, wari umwe mu babarizwa mu mutwe wa FDLR.

Musaneza avuga ko intambara za hato na hato zihungabanya umutekano, uwo mutwe w’iterabwoba uhoramo uhanganyemo n’indi mitwe yitwara gisirikari, ndetse n’imigambi yayo mu guhora ishaka guhungabanya u Rwanda, zishyira mukaga ubuzima bw’abiganjemo abagore n’abana babarizwa muri uwo mutwe.

Ati: “Umutekano muke kubera intambara abo barwanyi bahoramo, uraduhungabanya cyane nk’abagore ndetse n’abana. Badutana ingo twenyine tukabaho ari twe ubwacu twibeshejeho, ugerageje guhinga yakweza imyaka bakayisahura cyangwa tukava mu byacu tukayita ugasanga turicwa n’inzara, urwaye ntabashe kuvurwa, waba ufite nk’udukoresho mu nzu cyangwa utwambaro ntitumare kabiri kuko nabyo babisahura; na n’ubu undeba muri kano kambaro ni umugiraneza wakampaye ubwo nageraga hano mu Rwanda akabona ko nambaye ubusa. Mbese urebye twabagaho mu buzima bw’amarira gusa”.

Akomeza agira ati “Abagore babo tubayeho nk’ibikoresho bibafasha kwikemurira ibibazo by’akanya gatoya, nta kandi gaciro baduha nk’ako undi mugore wese yahabwa. Birirwa biba iby’abaturage ntawe ushobora gutekereza ko hari aho afite umugore cyangwa umwana yabyaye ngo byibura anamujugunyire ikilo kimwe cy’inyama, imiti baba basahuye, umugore ntiyarwara ngo hagire n’ikinini bafata bamuvurishe, ntawe usonza ngo bamugaburire; na cyane ko baba bitwaje ko amabwiriza yabo bagenderaho atebemerera kugira abagore batunga, n’ubigerageje bakabana rwihishwa”.

Ababazwa n’uko imyaka yose yahamaze, ubuzima abagore babayemo, busa n’aho birirwa bateshwa igihe cyabo, biruka inyuma y’abo barwanyi, badashobora no kubona aho bapfumurira ngo batahuke.

Ati: “Nta rukundo byibura rw’umunsi n’umwe cyangwa impuhwe na nkeya nigeze mbabonaho. Ibyo biradushegesha tukifuza gutahuka tukabibura kuko ahubwo icyo bashyiramo imbaraga, ari ukuduhozaho ijisho ngo hatagira uwinyagambura akabatoroka; n’iyo hagize ubigerageza bakabimenya bahita bamwica urubozo. Twabayeho mu buzima bubabaje cyane, tugera n’aho twifuza kugira amababa ngo tugurukire mu Rwanda turayabura. Nkurikije umuruho n’uburyo muri ariya mashyamba ubuzima buba bushaririye, iyo binkundira sinari kuba narahamaze iyi myaka yose ntaratahuka”.

Ibihuha byinshi yabwirwaga ku Rwanda yatunguwe no gusanga ari ibinyoma

Ubwo yageraga mu Rwanda we n’abandi bantu 13 batorokeye hamwe bava muri FDLR batunguwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka wa ‘Kabuhanga’ uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zabakiranye ubwuzu, mu gihe bo bahageze bikandagira, mu bwoba bwinshi bakeka ko byanze bikunze bicwa.

Ati: “Tukigera ku mupaka baratwakiriye badushyira ahantu twamaze ibyumweru bibiri turuhuka. Batugaburira amafunguro meza, n’ubwuzu bwinshi ubona ko batwubashye cyane, mbese kuva navuka nibwo bwa mbere nari mbonye abasirikari bagirira abantu urugwiro, bakabasekera, bakababwira neza, bagaterura utwana bakatuganiriza bagakina natwo bakadutetesha, Polisi na yo ikaza ikatuganiriza mbese dutangira kugarura icyizere cy’uko batacyitwishe”.

Musaneza na bagenzi be bahuguriwe hamwe i Mutobo batahanye umukoro wo kutazatatira u Rwanda

Ari mu bagize Icyiciro cya 72 cy’abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwara gisirikari ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kigizwe n’abantu 39 barimo abasirikari 32, abana 2 bahoze mu mitwe ya gisirikari ndetse n’abafasha mu byagisirikari 5.

Bari bamaze amezi atatu bahabwa amasomo arimo n’ay’uburere mboneragihugu, aho mu kuyasoza ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, bagaragaje umunezero w’uko ayo masomo yatumye bitandukanya burundu n’imyumvire hamwe n’ibitekerezo bibi bahoranye kuva na cyera bakiri mu mashyamba, yo guhora bafite inyota yo guhungabanya u Rwanda.

Lt Munyaneza, ni umwe muri bo: “Nishimira ko iterambere n’imibereho myiza Abanyarwanda bafite ubu, bivuguruza ibinyoma twahoraga tubwirwa by’uko ugeze mu Rwanda yicwa urubozo. Mu nyigisho zose twaboneye ahangaha i Mutobo, byatweretse ko Perezida wacu Kagame agifite akazi katoroshye ko gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Twiteguye kumuherekeza muri urwo rugendo arimo kandi ntiduteze guhindukira inyuma”.

Ababarirwa muri 80% by’abagize iki cyiciro cya 72 cy’abasezerewe, ni abagiye bavukira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nk’uko Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, Valerie Nyirahabineza, yabitangaje.

Ati: “Baza mu Rwanda badasobanukiwe byinshi k’u Rwanda birimo nk’amategeko, amabwiriza ndetse na gahunda zose abagituye bagenderaho, bikadusaba ko babanza kubigisha amasomo y’uburere mboneragihugu, gahunda za Leta no guhanga umurimo. Ibyo byose nibyo duheraho, kuko navuga ko ari nka Bibiliya cyangwa igitabo cy’ibanze buri Muturarwanda wese akwiriye guhora ashikamyeho, asoma buri munsi ngo bimufashe kuba mu mujyo mwiza igihugu kirimo”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko: “Uku kuva ku izima, mugashyira intwaro hasi mukitandukanya n’imyumvire mibi yo kwanga u Rwanda mwakuze mutorezwa mu mashyamba, mugafata icyemezo cyiza cyo gutahuka ku bushake nta gahato mushyizweho, bigaragaza uburemere bw’inyota y’ineza ku gihugu mwe ubwanyu mwagize”.

Arongera ati, “Ibyiza kigezeho ubu byavuye ku musingi w’ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda bubakiyeho. Igihe ni iki rero ngo namwe mushyireho akanyu mufatanye n’abandi mu mahoro, mu bikorwa bibateza imbere birimo na gahunda za Leta, mube abakunda Igihugu, biteguye kugikorera no kugihesha ishema, yaba ku rwego rwacyo no ku ruhando mpuzamahanga kandi natwe nk’ubuyobozi ndetse n’umuryango Nyarwanda musanze tuzabifatanya”.

Mu bantu babarirwa mu bihumbi 70 bamaze gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, abagera mu bihumbi 14 bahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Kongo, ni bo kugeza ubu bahuguriwe mu Kigo cya Mutobo kuva mu mwaka wa 2001.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore ibipimo bifatwa mu kureba ubuziranenge bwa kasike za moto

Urwego rutsura ubuziranenge, Rwanda Standards Board (RSB) rwamaze kubaka Labaratwari ipima ubuziranenge bw’ingofero z’abagenda kuri moto (Kasike), ndetse abakozi barwo bakaba bamaze igihe bitoza gukora uwo murimo nyuma yo kubona ko mu ngofero abamotari bafite, inyinshi zitarinda abantu gukomereka umutwe. Amabwiriza y’Ubuziranenge bwa kasike yashyizweho na RSB ifatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umuryango urwanya impanuka zibera mu muhanda (HPR) hamwe na ’Féderation International de l’Automobile (FIA) Foundation’, ateganya […]

todayOctober 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%