Inkuru Nyamukuru

USA: Trump arashinja ishyaka Labour Party ryo mu Bwongereza kwivanga mu matora

todayOctober 23, 2024

Background
share close

Abashinzwe kwamamaza Donald Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku ruhande rw’aba Rebubulikani, bikomye ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza (Labour Party) barishinja ko ririmo kwivanga mu matora binyuze mu gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza mukeba we Kamala Harris w’umu Demukarate.

Mu byo ikirego cyabo gishingiraho harimo n’inkuru zanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye, zivuga ku mubonano wa Labour Party n’abashinzwe kwamamaza Harris, n’ibikorwa by’ubukorerabushake barimo gukora mu kumwamamaza.

Abashinzwe kwamamaza Trump, baravuga ko ibyo ari ugutanga ubufasha mu buryo butemewe n’amategeko.

BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko abarwanashyaka ba Labour Party riri ku butegetsi mu Bwongereza, bari mu bikorwa byo kwamamaza muri US, barimo ku bikora mu izina ryabo ntaho bihuriye n’ishyaka.

Ishyaka Labour Party kugeza ubu ntiragira icyo ribivugaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuruho n’ubuzima bushaririye byugarije abagore bo muri FDLR bwamuteye kuyitoroka aratahuka

Musaneza Françoise, kuri ubu ufite imyaka 45 y’amavuko, igice kinini cy’imyaka amaze abonye izuba, yakimaze mu buzima avuga ko bwari buruhije kandi bushaririye, ubwo yari mu babarizwaga mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR. Ni ubuzima uwo mugore ukomoka mu Murege wa Bungwe mu Karere ka Burera, yinjiyemo afite imyaka 17, ubwo mu 1998 yahungiraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akanashakirayo umugabo, wari umwe mu babarizwa mu mutwe […]

todayOctober 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%