Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Ku myaka 18 ntarabona indangamuntu kubera kutandikwa mu irangamimerere

todayOctober 24, 2024

Background
share close

Umukobwa wivugira ko afite imyaka 18 y’amavuko, ari mu gihirahiro cyo kutagira indangamuntu kubera ko ababyeyi be batamwandikishije mu irangamimerere ndetse akaba nta cyangombwa na kimwe afite kigaragaza imyaka ye y’amavuko.

Nyinawumuntu Dinah, amazina twamuhaye kubera ko atifuza kugaragara mu itangazamakuru, avuga ko mu byumweru bibiri bishize yagiye ku biro by’Umurenge wa Nyagatare, ashaka kwiyandikisha kugira ngo yifotoze abone indangamuntu ariko agasanga atari mu gitabo cy’irangamimerere.

Avuga ko yasabwe kuzana icyemezo cyo kwa muganga kigaragaza igihe yavukiye cyangwa se ifishi yakingiriweho, ariko byose akaba nta na kimwe afite ndetse akaba atanabibona kuko ababyeyi be batabana kandi umwe wakabaye abifite akaba yarigiriye mu mahanga.

Ati “Papa yampaye indangamuntu ye ndetse n’iya Mama kuko yarayisigaranye ariko ngeze ku Murenge barebye mu gitabo cy’irangamimerere barambura ndetse na barumuna banjye twese ntawanditse. Ibyemezo bantumye nabyo Papa yambwiye ko atazi aho biherereye, ubu nabuze inzira nzanyuramo nkabona indangamuntu.”

Kutagira ikimuranga ngo byatumye atabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko nta kiciro na kimwe abaho we na barumuna be babiri ku buryo n’amafaranga nyirarume yabahaye ngo bayishyure, umubyeyi wabo yayakoresheje ibindi kuko batanditse ku cyiciro cye kuko afite undi mugore.

Umubyeyi we, Nzabarinda Sylvestre, avuga ko ibijyanye no kuba uwo babyaranye abo bana yarababyariye kwa muganga cyangwa yaragiye abakingiza, atabimenya kuko batabanaga kubera impamvu z’akazi katatumaga bahorana.

Agira ati “Iby’amafishi bakingiriweho sinabimenya kuko ntitwari kumwe, ariko yababyariye mu Karere ka Gatsibo yenda niho yaboneka niba yarabakingije, kandi ntawe nabonaho amakuru kuko we twaratandukanye ashaka undi mugabo, ntibakiba mu Rwanda nta telefone ye ngo namubaza.”

Cyakora avuga ko kuba umwana we mukuru yujuje imyaka 18 ari ukuri kuko yavutse mu mwaka wa 2006.

Umwe mu bakozi bashinzwe irangamimerere muri imwe mu Mirenge y’Akarere ka Nyagatare, avuga ko iki kibazo cyoroshye gukemura, umuntu atakabaye aho atagira icyangombwa ngo ni uko ababyeyi bakoze amakosa yo kutamwandikisha mu irangamimerere.

Avuga ko ufite icyo kibazo ashaka abantu babiri bazi neza imyaka ye bakajyana ku Kagari, bigakorerwa inyandiko ikaba ariyo izanwa ku Murenge n’abatangabuhamya hanyuma akandikwa mu bitabo by’irangamimerere, bityo n’izindi serivisi zijyanye nabyo akazihabwa mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Mu gihe abuze ifishi yo kwa muganga akabura ikarita ya Mituweli, ashaka abantu babiri bemeza imyaka ye, Gitifu w’Akagari akabyandika bakabisinyira, bakanakomeza bakajya kubyemeza ku Murenge kuko ntiyabura kwandikwa kuko hashyizweho inzira zose zafasha abafite ibibazo bijyanye n’irangamimerere.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sinema: Idris Elba yatangaje impamvu ashaka kwimukira muri Afurika

Umukinnyi wa film w’Umwongereza, Idris Elba yabwiye BBC ko afite gahunda yo kwimukira muri Afurika, akahamara imyaka 10 muri gahunda afite yo gushyigikira umwuga wo gukina film kuri uyu mugabane. Idris Elba w’imyaka 52, wamamaye muri film y’uruhererekane ‘The Wire’, yiyemeje kubaka studio mu birwa bya Zanzibar muri Tanzania, akubaka n’indi Accra mu Murwa Mukuru wa Ghana. Elba wavukiye London, nyina ni uwo muri Ghana ise akaba uwo muri Sierra […]

todayOctober 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%