Inkuru Nyamukuru

USA: Abarenga miliyoni zirindwi ntibarafata umwanzuro y’uwo bazahitamo mu matora

todayOctober 24, 2024

Background
share close

Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa, abatuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abaturage bakihitiramo Umukuru w’Igihugu, abarenga miliyoni zirindwi (7), ntabwo baragira amahitamo y’uwo bazatora hagati y’Umurepubulikani, Donald Trump n’Umudemukarate Kamala Harris.

Muri aya matora ateganyijwe tariki 05 Ugushyingo 2024, ibipimo bya politiki biragaragaza ko ku baturagege bagera kuri miliyoni 244 bagejeje igihe cyo gutora, 3% (ni ukuvuga abaturage byibura 7,320,000) ntabwo barafata icyemezo ku mukandia bazahitamo.

Umushakashatsi John Johnson wo muri Kaminuza yigenga y’Abayezuwiti yitwa Marquette, mu Mujyi wa Milwaukee, muri leta ya Wisconsin, yavuze ko abo bantu bari mu byiciro bibiri.

Ati:” Abenshi mu bashobora gutora ntibarabyitaho. Iyo rero ubabajije uwo bazaha ijwi ryabo, bashobora gusubiza ko batarafata icyemezo. Ikindi, abaturage bo mu burengerazuba bwo hagati bw’Igihugu, bo bashobora kuba bafite ingingimira zo kwerura uwo bazatora”.

Abashakashatsi batandukanye, basobanura ko ariko atari izo mpamvu zonyine. Abaturage bamwe bafite impungenge ko Umurepubulikani, Trump aramutse atowe yazahonyora amategeko agateza n’akaduruvayo, mu gihe abandi basanga Kamala Harris adafite ubunararibonye buhagije.

Hagati aho, VOA, itangaza ko ikigo cy’ubushakashatsi ku matora cya Kaminuza ya Leta ya Florida kivuga ko kugeza kuri uyu wa Gatatu, abaturage barenga miliyoni 22 bamaze gutora. Aba ni abo muri Leta 34 kuri 50 zigize Igihugu zashyizeho uburyo bwo gutora hakiri kare (Early voting).

Guhera kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, izindi Leta zirindwi (7) n’Umurwa Mukuru w’Igihugu, Washington District of Columbia, zizakurukiraho kugera ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, tariki ya 30.

Abaturage bamwe bajya ku biro by’itora, abandi batora banyujije impapuro zabo mu iposita. Abatora bose muri ubu buryo amajwi yabo ntashobora gutangazwa mbere ya tariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano mu bijyanye na dipolomasi

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu, hagati y’u Rwanda na Samoa agamije gutangiza umubano mu bya dipolomasi, binyuze mu gushyiraho za ambasade hagati y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yasinyiwe muri Samoa, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ndetse na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa. Aya masezerano yasinywe mu gihe Samoa iri kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu […]

todayOctober 24, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%