Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Umwarimukazi arifuza gufashwa kugeza icyumba cy’umukobwa mu Midugudu

todayOctober 24, 2024

Background
share close

Umwarimukazi wo mu Karere ka Nyamagabe arasaba ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abagore n’izindi nzego, kumufasha kugeza gahunda yise icyumba cy’umukobwa mu Midugudu itandukanye, mu rwego rwo kubonera abakobwa ibikoresho by’isuku.

Nyiramahirwe avuga ko amaze kwigisha abakobwa basaga 60 uko bakwikorera kotegisi, ariko asanga bikwiye kurenga Umudugudu atuyemo bigafasha n’abandi

Uwo mwarimukazi witwa Nyiramahirwe Domina uherutse no kugeza igitekerezo cye mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo, atangaza ko icyo gitekerezo yakigize ahereye kuri gahunda ya Leta yo gufasha abana b’abakobwa kubona ibyangombwa byo kwifashisha, mu gihe bari mu mihango byashyizwe mu cyumba cy’umukobwa ku ishuri.

Nyiramahirwe avuga ko iyo abana b’abakobwa batari ku ishuri cyane cyane abadafite imiryango yishoboye, bagorwa no kubona ibikoresha by’isuku bifashisha, bikabatera ipfunwe ryo kumva babaye mu miryango itishoboye, ingaruka zikaba kwishora mu busambanyi ngo bashakireyo ubushobozi bwo kubigura.

Nyiramahirwe avuga ko we n’abagore bo mu Murenge wa Kamegeri bahuguwe ku gukora ibikoresho by’isuku (Cotex) byifashishwa mu isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango, aho bifashisha igitambaro cya kigoma, isashi n’urushinge, ariko ubu asigaye akoresha imashini idoda.

Avuga ko kuva mu 2021 yatangiye gufasha abakobwa n’abagore aho atuye, ubu bakaba bageze kuri 60, bavuye kuri 15 yigisha, kandi ko byafashije abakobwa bo mu Mudugudu wabo.

Agira ati “Abo bose baza mu rugo bakiga bakadoda bagacyura ibyo badoze bakabiha abo mu miryango yabo ku buryo mu Mudugudu nta kibazo gihari. Ndumva mbonye ubushobozi nakwagura umushinga buri Mudugudu ukagira icyumba cy’umukobwa”.

Avuga ko abakobwa b’i Nyamagabe bakura ubushobozi mu mirimo ivunanye yo kwikorera imishingiriro, cyangwa bamwe bakaba bakishora mu busambanyi bashakisha uko bakwibonera ubushobozi, ari na ho ahera asaba ko umushinga we waterwa inkunga.

Agira ati “Uwampa imashini isirifira ku mpande z’ibitambaro, zibaye nyinshi nakwigisha benshi. Mbonye ubushobozi nakwagura umushinga nkegera ku rwego rwo gucuruza. Ndifuza ko Akarere kamba hafi cyangwa Intara ikamfasha kuko Guverineri yigeze no kuza kudusura. Ndumva umushinga wanjye wajya mu dushya dukeneye guterwa inkunga”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Nyamagabe, Umumararungu Beatha, avuga ko iyo umwana w’umukobwa atabonye ibikoresho bihagije ngo anoze isuku bimugiraho ingaruka zo gusiba ishuri, cyangwa gushaka uwamukemurira ibibazo bikurura guterwa inda imburagihe.

Agira ati “Mu muryango hashobora kwaduka amakimbirane mu gihe umwana w’umukobwa ari gusaba ubushobozi ntabuhabwe ngo agure Cotex. Uyu mubyeyi rero yarakoze atangira kwigisha abana kwikorera ibikoresho by’isuku. Tugiye kumushyigikjira tumuhuza n’abafatanyabikorwa bari mu Karere ku buryo uwagira inkunga yamufasha kandi Akarere turareba amahirwe ahari, bamuhuze na yo ku buryo azamuka”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko umushinga wa Nyiramahirwe bawusuye koko kandi bakunze uko afasha abakobwa kwibonera ibikoresho by’isuku kandi bigaragara ko uwo mushinga awaguye wakunguka.

Agira ati “Umushinga we ntabwo twatuma uzima, turifuza ko ukura, kuko awaguye wakunguka. Usibye kubonera abakobwa ibikoresho by’isuku, umushinga we tuzamufasha kuwunoza maze abashe kubona inguzanyo muri banki awagure”.

Guverineri Kayitesi avuga ko hari uburyo imishinga y’abagore yitabwaho by’umwihariko ikaba yakwishingirwa mu Kigega cy’Iterambere BDF, ibigo by’imari bikayitera inkunga bityo ko n’uwa Nyiramahirwe ugiye kwigwaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Abari hagati ya 180-250 basaba serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe buri kwezi

Mu rwego rw’Ukwezi kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, gufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera’, bamwe mu bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Karere ka Bugesera, basobanuye bimwe mu biranga umuntu ufite ubuzima bwo mutwe butameze neza cyangwa se bwahuye n’ikibazo cyabuhungabanyije. Mu kiganiro kuri Radio Izuba, Murorunkwere Julienne, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri AVEGA-Bugesera yavuze ko bimwe mu byagombye […]

todayOctober 24, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%