Inkuru Nyamukuru

Miss Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga, avuga ko atahunze

todayOctober 31, 2024

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.

Ni urubanza rwabereye mu ruhame, rwitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru ndetse n’inshuti ze n’abandi bo mu muryango we.

Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga ariko akavuga ko atahunze, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta permis.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha Muheto aregwa n’uburyo yakoze impanuka. Tariki 24 Ukwakira yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin gaherereye muri Kicukiro hafi ya Sonatubes. Mu ma saa sita z’ijoro yari mu modoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE, atashye atwara yanyoye ibisindisha, ageze mu Kagari ka Nyakabanda muri Kicukiro mu muhanda werekeza i Remera, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.

Yagize ubwoba ava mu modoka arahunga kugeza ubwo abaturage baje guhuruza Polisi. Nyuma yibutse ko hari telefone ze yasize mu modoka, nyuma aragaruka aje kuzifata azi ko nta rwego ruhari, ni ko yafashwe aho yabanje guhakana ko atari we wari utwaye ikinyabiziga ariko nyuma aza kwemera ko ari we wari uyitwaye.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ibimenyetso bimuhamya ibyaha bitatu aregwa. Bamusanzemo igipimo cy’umusemburo (alcohol) cya 4.00 mu gihe umuntu utwaye ikinyabiziga atagomba kurenza 0.8.

Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Maitre Iyakaremye Bosco, Maitre Rutabingwa Athanase na Maitre Safari Kizito. Ibyaha yemera arabisabira imbabazi, akavuga kandi ko atigeze agora inzego z’ubugenzacyaha mu gihe cy’ibazwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imanza zirenga 2,000 zakemuwe zitageze mu nkiko

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, avuga ko umwaka w’ubucamanza usojwe, imanza 2,199 mu gihe eshanu muri zo zari zifite agaciro k’arenga miliyoni 45 zarangiriye mu buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe. Avuga ko muri rusange hakiri ikibazo cy’ubucucike bw’imanza zaregewe inkiko zitegereje kuburanishwa muri zo 70% zikaba ari imanza nshinjabyaha. Avuga ko mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse hatangijwe gahunda y’ubuhuza mu nkiko ndetse ngo bukaba butanga umusaruro ushimishije kuko […]

todayOctober 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%