Mu Buhinde, abantu 36 baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yavuze feri igeze mu misozi, ita umuhanda irahirima mu Majyaruguru ya Leta ya Uttarakhand.
Ubusanzwe iyo bisi ngo yagenewe gutwara abagenzi batarenze 42, ariko yakoze impanuka irimo abagenzi 60 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru bo muri iyo Leta, Deepak Rawat.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, iyo bisi ikaba yavaga ahitwa Garhwal yerekeza mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Ramnagar wo mu Buhinde.
Ubuyobozi bwa Almora district aho impanuka yabereye, bwahise butangiza ibikorwa by’ubutabazi, abagenzi bakomeretse bajyanwa mu bitaro bitandukanye byo muri ako gace.
Polisi yo muri Leta ya Uttarakhand yerekanye amashusho agaragaza abashinzwe ubutabazi barimo bafasha abakomerekeye muri iyo modoka yahirimye muri metero zisaga 60 uvuye ku muhanda ikagwa hafi y’umugezi.
Minisitiri ureberera Leta ya Uttarakhand, Pushkar Singh Dhami abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iperereza rihita ritangira kugira ngo hamenyekane impamvu y’iyo mpanuka.
Vineet Pal, undi muyobozi muri iyo Leta we yatangaje ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze, byagaragaje ko ikibazo ari uko imodoka yari ifite ibibazo, bivuze ko itaherukaga gukorerwa igenzura ry’ibinyabiziga.
Ikinyamakuru CBS News, cyatangaje ko hari abantu babiri bashinzwe iby’ubwikorezi (transport), bahise bahagarikwa mu kazi kabo kubera ko bemereye iyo modoka gukomeza gukora, bakayiha uruhushya kandi babona ko imeze nabi.
Minisitiri Pushkar Singh Dhami, yatangaje ko ubuyobozi bw’iyo Leta yabayemo impanuka buzatanga impozamarira y’Amarupiya 400,000 ($4,750), ku miryango y’abaguye mu mpanuka n’Amarupiya 100.000 ($1,190) ku bakomeretse.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka, nawe atangaza ko Leta izatanga indi mpozamarira y’Amarupiya 200.000 ($2,378) ku miryango yapfushije abantu, n’Amarupiya 50.000 ($594) ku bakomeretse.
U Buhinde ni Igihugu gifite imibare myinshi y’impanuka ziba buri mwaka kubera imihanda ititabwaho n’ibinyabiziga bidakorerwa igenzura uko bikwiye, aho ngo buri mwaka mu Buhinde haba impanuka zo mu muhanda 160.000.
Post comments (0)