Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu.
Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Richard Gisagara, yasobanuye ko n’ubwo ari ubujurire, uru rubanza ruzatangira bushya humvwa abatangabuhamya ku mpande zombi.
Me Gisagara ati: “Guhera kuri uyu munsi, urubanza rurongera rutangire bundi bushya. Tuzumva abatangabuhamya bagera kuri 45, barimo abaregera indishyi, abashinjura ndetse n’inararibonye eshatu urukiko rwashyizeho”.
Me Gisagara akomeza avuga ko abazatanga ubuhamya b’Inararibonye abenshi basanzwe bazwi ariko n’undi mushya. Ati: “Hazumvwa abatangabuhamya batandukanye basanzwe bazwi nk’Inararibonye ariko hazaza undi mushya witwa Michela Wrong, wanditse igitabo kibasiye u Rwanda kitwa Do not disturb”.
Akomeza avuga ko Michela azumvwa kuwa Gatanu w’iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2024 ndetse akaba ari ubwa mbere azaba yitabiriye imanza zivuga kuri Jenoside, aho azaba ashinjura Philippe Hategekimana uzwi ka Biguma, nk’uko yabisabwe n’uruhande rwa Hategekimana.
Bimwe mu byaranze iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, nuko hatowe inteko iburanisha igizwe n’inyangamugayo icyenda (9), n’abandi bashobora gusimbura bagera kuri batanu (5) mu gihe mu rubanza rwabanje ubwo yahamywaga ibyaha bya Jenoside zari esheshatu (6).
Urubanza mu bujurire bwa Hategekimana wari wariyise Philippe Manier, bugiye kumara ukwezi n’igice, bwatangiye kuri uyu 4 Ugushyingo, urubanza rukazarangira tariki 20 Ukuboza 2024.
Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, yari yarahanishijwe gufungwa burundu, mu rubanza yashinjwagamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.
Ni urubanza rwamaze hafi amezi abiri kuko rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2023, aho muri uru Rukiko humviswe abatangabuhamya barenga 100, barimo abashinjaga Biguma kugira uruhare muri Jenoside, abamushinjuraga ndetse n’abagiye batanga ishusho ya Jenoside.
Biguma waregwaga muri uru rubanza, mu gihe cya Jenoside yari umujandarume muri Nyanza, aho abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bakoranye na we, bagaragaje ko yagize uruhare mu mu gutanga amabwiriza yo kurimbura abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri. Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Nyagasaza Narcisse n’abandi.
Biguma w’imyaka 68, yafatiwe mu gihugu cya Cameroon muri 2018, yariyise Hategekimana Manier, aho yagaragaje ko yahinduye amazina ye kubera umutekano we.
Mu Buhinde, abantu 36 baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yavuze feri igeze mu misozi, ita umuhanda irahirima mu Majyaruguru ya Leta ya Uttarakhand. Ubusanzwe iyo bisi ngo yagenewe gutwara abagenzi batarenze 42, ariko yakoze impanuka irimo abagenzi 60 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru bo muri iyo Leta, Deepak Rawat. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, iyo bisi ikaba yavaga ahitwa Garhwal yerekeza mu […]
Post comments (0)