Abaturage bubatse Ubwiherero rusange buzajya bwifashishwa n’abagana ibiro by’Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze ndetse na santere y’Ubucuruzi byegeranye, barataka ubukene nyuma y’uko rwiyemezamirmo wabakoreshaga, ngo yaba yarabasinyishije inyandiko zigaragza ko bahembwe, nyamara bitarakozwe; ibintu baheraho bamushinja uburiganya no kubahoza mu gihirahiro.
Bahisemo guhagarika imirimo yo kubaka ubwo bwiherero rusange nyuma yo gukora ntibishyurwe
Mu gihe bubakaga ubwo bwiherero rusange, bari barijejwe kuzajya bahembwa buri uko iminsi 15 ishize (Kenzeni); gusa baje gutungurwa n’uko inyandiko bagiye basinyishwa zemezaga ko amafaranga bari barakoreye bayahawe, batahise bayishyurwa nk’uko babyizezwaga ubwo bazisinyishwaga.
Umwe muri bo agira ati: “Turi mu mazi abira nyuma y’uko twagiye dukorera amafaranga ntibaduhembe, none ba nyiri inzu dukodesha bamwe bakaba baratangiye kuzidusohoramo bitewe n’uko tubishyura nabi”.
“Nk’ubu njye bandimo kenzeni ebyiri zihinganye n’ibihumbi bibarirwa mu 150 bagombaga kumpemba nkabasha kwishyura inzu nkodesha no guhahira abana. Nyiri inzu kubera kutamwishyurira igihe twumvikanye, yansabye kumuvira mu nzu nkajya gukodesha ahandi.
Ubu ndibaza uko nzayivamo n’aho nzerekeza ntafite amafaranga y’ubwishyu narayobewe”. Undi agira ati: “Baraje badusinyisha impapuro zanditseho ko twishyuwe amafaranga twakoreye, tukimara kuzisinya bazijyana batwizeza ko mu masaha macye akurikiraho baduhembera ku matelefoni. Tubabazwa n’uko ibyo byahereye mu magambo gusa kugeza na n’iyi saha tukaba tukibirukankaho batatwishyura. Ikibazo twanakigejeje ku Murenge, babubwira ko amafaranga ari mu nzira zo kuboneka, ariko na n’ubu ntacyo byatanze”.
Ngo bagerageza inshuro nyinshi kwegera ababakoresheje ndetse bakanabahamagara ku ma telefoni, bababaza aho amafaranga yabo ageze, bakabasubiza babizeza gukemura ikibazo byihuse, ariko ntibigire icyo bikorwaho.
Ngo iby’uko aba baturage baba barasinyishijwe inyandiko zemeza ko bishyuwe nyamara batarishyuwe, uyu mu rwiyemezamirimo wabubakishaga agira ati: “Ibyo abo bakozi bavugako basinyiye amafaranga mbere yo guhembwa ntabwo ari ukuri, ahubwo basinyiye amafaranga bazahembwa kuko bahemberwa kuri telephone. Kandi twarabasobanuriye bihagije nk’uko n’iyo lisiti ibisobanura, ko buri wese yuzuzamo amazina ye, indangamuntu, Telefone azahemberwaho amafaranga azahembwa n’umukono wemezako nyiri ubwite abyemera”.
“Ikibazo wenda cyaba cyarabayeho, ni uko amafaranga yatinze kuboneka. Turimo gukora uko dushoboye kugirango aboneke, ku buryo nko mu cyumweru kimwe bazaba bayahawe. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse, yizeza abo baturage ko ikibazo bagiye kugikurikirana byihuse.
Ati: “Ntabwo twakwifuza ko rwiyemezamirimo akoresha abaturage ntabishyure. Tugiye gushyira ingufu mu kubikurikirana dusesengurire hamwe imbogamizi zabayeho tuzazishakire umuti urambye”.
Imirimo yo kubaka ubwo bwiherero rusange, abo baturage bamaze iminsi barayihagaritse itarangiye, mu kwerekana akababaro kabo.
Kugeza ubu ababarirwa muri 40, bagiye bahakora basimburana ariko ntibahembwe, ni bo bahuriye kuri iki kibazo. Icyakora ntihamenyekanye umubare w’amafaranga bishyuza bose hamwe, kuko rwiyemezamirimo wabakurikiranaga umunsi ku munsi akanabakoresha atayigaragaje.
Post comments (0)