Inkuru Nyamukuru

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza barasaba kwagurirwa isoko

todayNovember 18, 2024

Background
share close

Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abatujwe muri uyu mudugudu, bagaragaje bimwe mu bibazo bifuza ko Leta yabakemurira birimo n’isoko ryo gucururizamo rito bakifuza ko ryakwagurwa.

Perezida w’abacururiza muri iri soko, Ntahompagaze Aloys avuga ko bubakiwe isoko rito ugereranyije n’abakeneye kurikoreramo kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Ati “Twifuza ko baryagura ubundi bakanariha amarembo abiri ntirigire irembo rimwe kuko nabyo usanga bibangamye kubera ko aho binjirira ari naho basohokera”.

Ikibazo cy’isoko arihuriyeho na bagenzi be barimo Mukarutesi Beata, wifuza kubonamo umwanya agacuruza akabasha gutunga umuryango we.

Ati “Abenshi kuko nta kazi bagira usanga bisaba gushakisha, baramutse baguye iri soko bishobora kudufasha kubona aho ducururiza tugakomeza kwiteza imbere”.

Ikindi bifuza ni ukongererwa ubwiherero bwo hanze kuko iyo amazi yabuze usanga bubabana buke ugereranyije n’ababukoresha.

Nubwo bifuza gukemurirwa ibyo bibazo abatujwe muri uyu mudugudu banashimira Leta kuko nyuma yo gukurwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ubu babayeho batekanye.

go yabo.

Abatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Busanza barasaba kwagurirwa isoko

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abatujwe muri uyu mudugudu, bagaragaje bimwe mu bibazo bifuza ko Leta yabakemurira birimo n’isoko ryo gucururizamo rito bakifuza ko ryakwagurwa.

Perezida w’abacururiza muri iri soko, Ntahompagaze Aloys avuga ko bubakiwe isoko rito ugereranyije n’abakeneye kurikoreramo kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Ati “Twifuza ko baryagura ubundi bakanariha amarembo abiri ntirigire irembo rimwe kuko nabyo usanga bibangamye kubera ko aho binjirira ari naho basohokera”.

Isoko rikoreramo abatujwe muri uyu mudugudu ni rito bakifuza ko ryagurwa

Ikibazo cy’isoko arihuriyeho na bagenzi be barimo Mukarutesi Beata, wifuza kubonamo umwanya agacuruza akabasha gutunga umuryango we.

Ati “Abenshi kuko nta kazi bagira usanga bisaba gushakisha, baramutse baguye iri soko bishobora kudufasha kubona aho ducururiza tugakomeza kwiteza imbere”.

Ikindi bifuza ni ukongererwa ubwiherero bwo hanze kuko iyo amazi yabuze usanga bubabana buke ugereranyije n’ababukoresha.

Nubwo bifuza gukemurirwa ibyo bibazo abatujwe muri uyu mudugudu banashimira Leta kuko nyuma yo gukurwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ubu babayeho batekanye.

Abatuye muri uyu mudugudu bakora ubucuruzi buciriritse

Ikindi bashimira Leta nuko uwahawemo inzu nk’ingurane y’aho yari atuye yemerewe no kuyigurisha akajya gushaka ahandi hantu hagutse yatuza umuryango we munini igihe abona ko aho yahawe ari hato ugereranyije n’umuryango we.

Sengabo Florien aganira na Kigali Today, yasobanuye ko abatujwe muri uyu mudugudu bari mu byiciro bibiri harimo abahawe inzu hagenwe agaciro k’aho bari batuye ikaba ingurane ku mutungo we habanje gukorwa ijyenagaciro, uwo aba afite uburenganzira busesuye bwo kuba yayigurisha cyangwa akayikodesha.

Ati “Niyo mpamvu harimo inzu ifite icyumba kimwe, bibiri ndetse na bitatu hagendewe ku gaciro k’umutungo umuntu yari afite”.

Ku bahawe inzu batishoboye abo ntibemerewe kuzikodesha no kuzigurisha kuko nta bundi bushobozi baba bafite bwo kubona ahandi ho gutura.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikibazo cy’isoko rito bakizi kandi bagiye kureba uko bagikoraho kigakemuka.

Ati “Nibyo koko isoko ryo muri uriya mudugudu ni rito kuko ryubakwa ntabwo hari hazwi uburyo abatujwe muri uriya mudugudu bazashakamo imibereho ariko Leta igiye kugira icyo ibikoraho kugira ngo ryagurwe”.

Emma Claudine avuga ko nk’ahantu hashyashya, abahatujwe batari kubura ibibazo bito bito bahura nabyo, akavuga ko ibyoroheje baba bakwiye kujyenda nabo bishakamo ibisubizo ariko ibisaba ko Leta ibunganira nabyo bigakorwa.

Kuri ubu muri mudugudu w’icyitegererezo wa Karama, mu Busanza mu Murenge wa Kanombe huzuye andi mazu 51 agiye gutuzwamo abatishoboye bazasangamo abahatumjwe mbere basaga ibihumbi bitanu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingengabitekerezo ya Jenoside yamugejeje ku rwego rwo kwanga kwigira kuri Buruse ya Leta

Uwizeye Jean de Dieu, iyo asangiza abandi ubuhamya bw’ubuzima yakuriyemo, yumvikanisha uburyo inyigisho zikocamye kandi zigoreka amateka, za bamwe mu bari Abarimu, Abategetsi ndetse n’Abanyamadini, zoretse imitekerereze ya benshi na we arimo, bakurira mu buyobe bw’amacakubiri n’ingengabitekerezo, kugeza ku rwego byamugejejeho rwo kwanga Buruse yigeze guhabwa na Leta yo kujya kwiga muri Kaminuza i Butare, ubwo yatsindaga ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2001. Uwo mugabo ukomoka mu Karere […]

todayNovember 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%