Inkuru Nyamukuru

EU yemeje inkunga isaga miliyari 28Frw yo gufasha RDF kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado

todayNovember 18, 2024

Background
share close

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (Asaga miliyari 28Frw), agamije gushyigikira Ingabo z’u Rwanda (RDF), kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ni icyemezo kigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.

Iri tangazo rivuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu bijyanye no kubona ibikoresho byihariye, ndetse no gukemura ikiguzi cyose kijyanye n’ibikorwa byo gutwara Ingabo z’u Rwanda zijya muri Mozambique kurwanya iterabwoba.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, ku busabe bw’abayobozi ba Mozambique, kugira ngo zitange umusanzu mu kurwanya iterabwoba muri iyo Ntara.

Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri EU, yavuze ko iyi nkunga ije gufasha Ingabo z’u Rwanda kuko kuva zagera mu Ntara ya Cabo Delgado zatanze umusaruro mu kugarura amahoro.

Ati “Ingabo z’u Rwanda kuba zihari, zagize uruhare rukomeye no kuba inkingi ya mwamba cyane cyane nyuma y’uko Ingabo zari mu butumwa bwa SAMIM ziherutse kuva muri Mozambique. Iyi nyongera y’amafaranga ni gihamya y’ubushake bwa EU mu gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byayo.”

Josep Borrell yagaragaje kandi ko aya mafaranga y’inkunga yo gufasha ubutumwa Ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique, biri muri gahunda ihuriweho n’Isi mu kurwanya iterabwoba, ndetse no mu nyungu za EU mu karere.

Aya mafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’uwo muryango gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amahoro cyizwi nka European Peace Facility.

Kuva mu 2017, imitwe y’iterabwoba yayogoje umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi bava mu byabo.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado, mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’Umutwe w’Iterabwoba wa Ansar al Sunnah wari warayogoje umutekano muri iyi Ntara.

Mu bikorwa byazijyanye harimo gusenya Ansar al Sunnah, gucyura impunzi no kubaka inzego z’umutekano za Mozambique, ku buryo mu gihe kiri imbere zizaba zifite ubushobozi bwo kurinda igihugu.

Kuri ubu uduce twinshi twari twibasiwe n’imitwe y’iterabwoba twongeye kugarukamo ituze, ubuzima buragaruka, abaturage basubira mu bikorwa byabo by’ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’abanyeshuri basubira ku masomo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza barasaba kwagurirwa isoko

Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo. Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abatujwe muri uyu mudugudu, bagaragaje bimwe mu bibazo bifuza ko Leta yabakemurira birimo n’isoko ryo gucururizamo rito bakifuza ko ryakwagurwa. Perezida w’abacururiza muri iri soko, Ntahompagaze Aloys avuga ko bubakiwe isoko rito ugereranyije n’abakeneye kurikoreramo kugira […]

todayNovember 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%