Inkuru Nyamukuru

Imbabazi ntabwo ari iz’abakoze icyaha gusa, nawe ukwiye kuzigirira kugira ngo ubashe gukomeza ubuzima – Steve Harvey

todayNovember 25, 2024

Background
share close

Umunyarwenya, ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kubanza kwigirira imbabazi ubwabo kugira ngo bizabafashe gukomeza ubuzima kuko zidakwiye guhabwa gusa abakoze Jenoside.

Ibi uyu mugabo w’icyamamare ku Isi mu bijyanye no gusetsa abantu, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Amerika, yabigarutseho ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda, akaboneraho umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akunamira abarenga ibihumbi 250 baharuhukiye.

Mu butumwa yahatangiye, yavuze ko uyu munsi Isi iwkiye kumenya ukuri nyako kw’ibyabaye mu Rwanda, muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.

Yagize ati, “Ku Isi, ntekereza ko bakeneye kumenya ukuri nyako, kandi ndatekereza ko ukuri gukwiye kuvugwa uko kwakabaye. Nabaye igihe kinini muri Hollywood, gusa kuvugisha ukuri ntabwo ari umwihariko wabo.”

Steve yakomeje avuga ko atiyumvisha ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite kuburyo mu minsi ijana gusa, abarenga miliyoni bari bamaze kuvutswa ubuzima bazira uko bavutse.

Uyu munyarwenya, mu butumwa bukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse no kumbabazi, avuga ko zidakwiye guhabwa gusa abakoze icyaha, ahubwo na bo nk’abarokotse bakwiye kuzigirira kugirango bizabafashe gukomeza ubuzima.

Yagize ati, “Iyo utababariye ntabwo bigufasha gutera imbere. Imbabazi ntabwo akenshi ari iz’abakoze icyaha gusa, nawe ukwiye kuzigirira kugira ngo ubashe gukomeza ubuzima.”

Steve, yaboneyeho gushima cyane abarokotse uburyo uburyo bahagaze gitwari bakongera kwiyubaka, ndetse ashima u Rwanda intambwe rugezeho nyuma y’ucuraburindi rwanyuzemo rukaba ruri ku rwego rushimwa n’amahanga.

Yavuze kandi ko umutungo ukomeye u Rwanda rufite ari abaturage barwo, ati “Igihe cyose ufite abantu, bigufasha kongera kubona inzira.”

Steve Harvey muri uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yatangaje ko yahuye na Perezida Paul Kagame ndetse amushimira imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga.

Ibyo wamenya kuri Steve Harvey

Uyu mugabo yavutse tariki ya 17 Mutarama 1957, ni umwanditsi, umunyamakuru, umukinnyi w’amafilimi akaba n’umuhanzi.

Ibiganiro bya Steve bitadukanye birimo The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud, Family Feud Africa no kuba yarayoboye amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Universe byagiye bimuhesha ibikombe bitandukanye byinshi bitandukanye birimo;7 bya Daytime Emmy Awards, 2 bya Marconi Awards n’ibindi 14 bya NAACP Image Awards.

Nk’umwanditsi w’ibitabo Harvey yanditse bine, ibyamenyekanye cyane mu 2009 birimo icyitwa Act Like a Lady na Think Like a Man.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#EdTechMonday iragaruka ku kubaka ikoranabuhanga mu burezi rijyanye n’abarikoresha

Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 abatumirwa bacu baratugaragariza uko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga mu burezi, rijyanye n’imiterere y’abarikoresha, hegendewe ku muco gakondo n’ururimi benshi mu banyeshuri bazi gukoresha, mu rwego rwo guhuza ibikenewe n’ireme ry’uburezi ryifuzwa. Ibyo bigaragarira mu miyoboro itandukanye igenda yubakwa hirya no hino ku ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, ahakorwa integanyanyigisho zigashyirwa mu ikoranabuhanga hagamijwe gufasha abanyeshuri n’abarezi kurigeraho mu […]

todayNovember 25, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%