Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu matsinda ndetse no mu miryango, bwagaragaje ko imibanire myiza mu miryango igeze ku rugero rwa 99%, mu gihe komora ibikomere muri rusange biri hagati ya 75% na 94%.
Mu cyumweru gishize, Umuryango Uharanira Amahoro Arambye (Interpeace), watangaje ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2023, kuri gahunda zireba imibanire myiza y’umuryango ndetse no komora ibikomere.
Umuyobozi Mukuru wa Interpeace Rwanda, Frank Kayitare, avuga ko icyari kigamijwe muri ubwo bushakashatsi, kwari ukureba niba izo gahunda zikora, uko zikora ndetse n’aho zifite intege nke kugira ngo harebwe ibyahinduka.
Uyu muyozi yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu bice bibiri bitandukanye, birimo kureba uko imibanire myiza y’imiryango ihagaze no kureba umusaruro wa gahunda yo komora ibikomere.
Ku birebana no komora ibikomere binyuze mu biganiro bibera mu miryango, byagaragaye ko kuganira hagati y’ababyeyi ubwabo ndetse n’ababyeyi n’abana byaratanze umusaruro ku kigero cya 99%.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hari aho ababyeyi bagaragaje ko kuganiriza abana mu miryango, kubagira inama zirebana n’imyitwarire ndetse n’amasomo, byarahinduye imyitwarire y’abana babo.
Kayitare agira ati “Hari umubyeyi wavuze ngo tugifite amakimbirane abana baratsindwaga mu mashuri, ariko kuva aho dutangiye kubegera tukabagira inama tukabafasha gukora imikoro, imyitwarire n’imitsindire yariyongereye”.
Kayitare avuga ko ibi bigaragaza ko umusaruro utabonetse gusa ku buzima bwo mu mutwe, ahubwo no ku mibanire, bikanagira ingaruka ku myitwarire y’abana n’uko ababyeyi babanye.
Ni ubishakashatsi kandi bwerekanye ko komora ibikomere cyane cyane ku bagifite ibikomere biri ku rwego rwo hejuru, kuganira mu matsinda byakemuye ibyo bibazo ku kigero kiri hejuru ya 75% – 94%.
Kayitare ati “Icyo byatwigishije ni uko abantu muri rusange, cyane cyane abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bitabira gushaka ubufasha mu matsinda kurusha kujya kureba umuganga ku giti cye”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Gishoma Darius, agaragaza ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari byinshi byafashije abantu cyane cyane ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, harimo nko kwegereza abantu serivisi z’ubuvuzi kugera ku Bigo Nderabuzima.
Dr. Gishoma ariko avuga ko serivisi zose zidatangirwa kwa muganga, kuko hari n’ibiganiro bibera mu matsinda mu midugudu, kandi na byo bikaba biri mu byagaragaye ko bitanga umusaruro.
Agira ati “Ibintu byose ntabwo bibera kwa muganga. Bibereye kwa muganga gusa, haba hari aho tutagera. Hari n’ibiganiro bibera mu matsinda ku midugudu, kugira ngo ayo mateka bagende bayaganira, nyuma bagire intego zo kujya imbere”.
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu RBC ikorana n’imiryango irenze 50, iganiriza abaturage mu midugudu, mu gufasha abaturage gutera intambwe mu gukira ibikomere, bitabasabye guhora kwa muganga.
Umunyarwenya, ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kubanza kwigirira imbabazi ubwabo kugira ngo bizabafashe gukomeza ubuzima kuko zidakwiye guhabwa gusa abakoze Jenoside. Ibi uyu mugabo w’icyamamare ku Isi mu bijyanye no gusetsa abantu, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Amerika, yabigarutseho ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda, akaboneraho umwanya wo gusura Urwibutso […]
Post comments (0)