Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yavuze ko afite gahunda yo kumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada abishyiriraho imisoro mishya ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA.
Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora USA yavuze ko akimara kurahira ku wa 20 Mutarama 2025 azashyira umukono ku iteka rishyira 20% by’imisoro ku bicuruzwa byose biva muri Mexico na Canada.
Trump kandi yavuze ko azashyira ku Bushinwa undi musoro wa 10% kugeza igihe Guverinoma y’icyo gihugu izemerera gukumira umuti wa fentanyl ukoreshwa mu kugabanya ububabare winjira muri USA ku buryo butemewe.
Ababikurikiranira hafi baremeza ko Trump naramuka ashyize mu bikorwa ibyo bikangisho, bizatuma ibibazo byiyongera hagati ya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo batatu b’ingenzi mu bucuruzi.
Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Trump yavuze ko imisoro kuri Mexico na Canada izagumaho kugeza igihe ibihugu byombi bikoze ibishoboka byose bigakumira ibiyobyabwenge by’umwihariko umuti wa fentanyl, n’abimukira bambuka umupaka ku buryo butemewe.
Mu bundi butumwa, Trump yikomye Beijing kuba abayobozi b’u Bushinwa batarashyize mu bikorwa ibyo bari biyemeje byo gushyiraho igihano cy’urupfu ku bantu bafatirwa mu bucuruzi bwa fentanyl.
Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Washington yabwiye BBC ko kumva ko u Bushinwa bureka abo bantu bakinjiza fentanyl muri USA ku bushake ari ukwirengagiza nkana ibiriho n’ukuri.
U Bushinwa kandi ngo bwizera nta gushidikanya ko ubufatanye bwa USA-China mu bukungu n’ubucuruzi bikorwa ku nyungu z’impande zombi, kandi ngo nta ruhande na rumwe ruzigera rutsinda intambara y’ubucuruzi cyangwa iy’imisoro.
Ubuyobozi bwa Biden bumaze iminsi busaba u Bushinwa guhagarika ikorwa ry’ibirungo bishyirwa mu miti ya fentanyl Washington ivuga ko yishe Abanyamerika hafi 75,000 mu mwaka ushize.
Post comments (0)