Cardinal Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), avuga ko Kiliziya itazahwema gusaba abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro no kwimakaza umubano mwiza, nubwo bigaragara ko abenshi badashaka kuyumva.
Cardinal Ambongo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yavuze ko muri iki gihe Afurika yugarijwe n’intambara hirya no hino, no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Cardinal Ambongo yakomeje avuga ko nubwo za Leta zidafitanye umubano mwiza muri aka Karere, Kiliziya ihamya ko abaturage b’ibi bihugu nta kibazo bafitanye.
Ati “Ushobora kuva mu Rwanda, ukajya mu Burundi, ukajya muri Congo ugasanga abaturage nta makimbirane bafitanye. Uyu mubano akaba ari na wo Kiliziya mu Karere k’Ibiyaga Bigari yifuza gushimangira ari na yo mpamvu isaba abayobozi guhagarika intambara bakimakaza inzira y’amahoro n’umubano mwiza”.
Cardinal Ambongo avuga ko nk’Abashumba, bifuza gutanga ubutumwa bwiza ko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu, bakeneye amahoro. Bagasaba ko abayobozi bubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire umutekano kandi bikorere imirimo yabo batekanye.
Gusa yanagaragaje ko Kiliziya inshingano zayo ari ugutanga impanuro, ko mu butumwa bwayo idategeka ibyo abanyapolitiki bakora.
Cardinal Ambongo yavuze ko Kiliziya imeze nk’ababiba mu butayu ariko ko afite icyizere ko ingemwe ibiba zizatanga umusaruro amahoro n’umubano mwiza bikongera kubaho hagati y’ibihugu byombi.
Ubu butumwa Kiliziya itanga yizera ko umunsi umwe buzagira umusaruro n’ubwo muri iki gihe bamwe mu bayobozi bigaragara ko batiteguye kubuha agaciro.
Karidinali Fridolin Ambongo ari i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, abereye umuyobozi. Mu gutangiza iyi nama, Abepiskopi bakaba bagira n’umwanya wo gusuzuma uko ibibazo by’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage bihagaze hirya no hino muri Afurika.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yavuze ko afite gahunda yo kumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada abishyiriraho imisoro mishya ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA. Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora USA yavuze ko akimara kurahira ku wa 20 Mutarama 2025 azashyira umukono ku iteka rishyira 20% by’imisoro ku bicuruzwa byose biva muri Mexico na Canada. […]
Post comments (0)