Inkuru Nyamukuru

Kibeho: Hakenewe ibyumba byinshi byo gucumbikira abahagana

todayNovember 29, 2024

Background
share close

Abagenda i Kibeho mu bihe bisanzwe no ku minsi mikuru izwi ari yo uwa 15 Kanama n’uwa 28 Ugushyingo ntibahwema kwiyongera, ariko amacumbi ashobora kubakira ni makeya.

Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, abasura Kibeho kuri iyo minsi mikuru baba ari benshi cyane, ku buryo nko ku wa 28 Ugushyingo 2024 haje abatari munsi y’ibihumbi 30, naho ku wa 15 Kanama 2024 haje ababarirwa mu bihumbi 80.

Nyamara n’ubwo abubaka amacumbi bagenda biyongera, amacumbi aracyari makeya cyane. Amacumbi agenda yiyongera kuko mu mwaka wa 2020 habarirwaga ibyumba byo kuraramo 135 gusa, ariko kuri ubu hakaba habarirwa ibigera kuri 300 biri mu mahoteli, amamoteli n’amacumbi asanzwe hamwe n’ibyumba birimo ibitanda byinshi byakira abatari munsi y’igihumbi.

Birumvikana ko abatabashije kubona amacumbi muri ibyo byumba batanaziranye n’abatuye i Kibeho ngo babacumbikire barara hanze bicwa n’imbeho, n’imvura yagwa ikabanyagira.

Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko ubutumwa bushishikariza abantu kubaka amacumbi badahwema gutanga burimo kugenda butanga umusaruro kuko hari abantu bamaze guhabwa ibyangombwa byo kubaka amacumbi, hakaba hari n’abandi barimo gutangira kubisaba.

Agira ati “Mu bagiye kubaka amacumbi i Kibeho harimo Papal Fondation, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, EAR Diyosezi ya Nyaruguru, n’abajyanama b’ubuzima.”

Hifuzwa ko habaho n’amacumbi yakwigonderwa n’abakene

Mu bagenda i Kibeho, kimwe n’abahatuye bakunze kwitegereza abahagenda, hari abavuga ko haramutse habonetse amacumbi aciriritse nk’arihwa amafaranga igihumbi, byarushaho kuba byiza.

Uwitwa Jean Baptiste Manirarora agira ati “Mu by’ukuri amacumbi ntahagije. Abafite ubushobozi, aha makeya ni ibihumbi bitatu ariko hari n’aha bitanu, cumi na bitanu, kuzamura. Abatayabonye, hepfo ahangaha hari amahema abantu bajyamo bakararamo, ku buntu. Hashobora kujyamo abatarenze 500. Iyo huzuye, hano hose ku mbuga baraharyama.”

Akomeza agira ati “Hagombye kubaho n’aho abantu bishyura byibura amafaranga igihumbi, kugira ngo n’abadafite ubushobozi babashe kuhigondera, kuko ibihumbi bitatu ari byinshi.”

Illuminée Nyinawumuntu na we ati “Habonetse n’abubaka amacumbi yishyurwa amafaranga igihumbi byafasha benshi kubera ko hari abarara hanze ku bw’ubushobozi bukeya.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ziriga uburyo bwo kunoza umutekano w’imipaka

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishinzwe kurinda imipaka ihuza ibihugu byombi ziri mu Karere ka Musanze mu biganiro by’iminsi itatu, kuva ku itariki 28 kugeza kuri 30 Ugushyingo 2024.Ni mu biganiro bigamije kurebera hamwe imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi, bahuriye ku mupaka wa Cyanika, uwa Gatuna n’uwa Kagitumba, no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kunoza umutekano w’imipaka hirindwa ibiwuhungabanya. Ni inama yatangijwe ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, […]

todayNovember 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%