Inkuru Nyamukuru

Musanze: Imodoka yishe umuntu ikomeza urugendo

todayDecember 4, 2024

Background
share close

Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu muhanda Musanze-Rubavu, haravugwa amakuru y’imodoka itabashije kumenyekana plaque, yakoze impanuka igonga umunyamaguru ihita yiruka.

Ni impanuka yabereye aho bita ku kamakara saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, aho uwo muturage ngo yasohotse mu modoka yi Coaster yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza i Rubavu, agogwa n’imidoka yavaga i Rubavu nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati ‟Mu muhanda wa Kaburimbo habereye impanuka y’imodoka iri mu bwoko bwa Prado, itabashije kumenyekana yavaga mu cyerekezo cya Nyabihu yerekeza i Musanze, igonga umunyamaguru wambukaga umuhanda witwa Ndabarinze Théoneste w’imyaka 40, akigezwa kwa Muganga yitaba Imana”.

Ndabarinze Théoneste waguye muri iyo mpanuka, biravugwa ko yari umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri ya Kamubuga.

Uwo mushoferi wagonze umuntu agakomeza urugendo aracyashakishwa kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Umusirikare ukekwaho kwica abantu batanu yatangiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari. Urubanza rurabera mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye. Abaturage bo mu Kagari ka Rushyarara bavuga ko byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu Mudugudu wa Kageyo, tariki 13 Ugushyingo 2024 mu ma saa saba z’ijoro. […]

todayDecember 3, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%