Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wiyise Manier, rwanzuye ko atazakurikiranwaho kugira uruhare ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakahacirwa.
Ni icyemezo batangaje mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024.
Haba mu rubanza rwabaye umwaka ushize ubwo Biguma yaburanaga bwa mbere agahamywa ibyaha bya Jenoside agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, urukiko ntirwigeze rumuhamya kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi bari bahungiye i Karama bakicirwa kuri uwo musozi.
Mu buhamya butangwa muri uru rubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha bwari bwifuje ko mu byo Biguma akurikiranwaho hagomba kwiyongeramo kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi biciwe i Karama nk’uko abatangabuhamya baharokokeye bagiye bagaragaza uruhare rwe.
Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Richard Gisagara mu gusobanura icyemezo cy’urukiko yagize ati: “Ubushinjacyaha bufite abahagarariye abarokokeye ku musozi wa Karama, basabaga ko mu byo Biguma akurikiranyweho bakongeramo ibyo kuri uwo musozi. Urukiko rwabyanze rwemeza ko azakomeza gukurikiranwaho ibindi havuyemo ibyabereye ku musozi wa Karama”.
Me Gisagara akomeza avuga ko nubwo urukiko rutabyemeye ariko bizwi ndetse bimaze kumvikana ko abahungiye ku musozi wa Karama abenshi bari baturutse ku musozi wa Nyamure byegeranye.
Avuga ko tariki 27 ubwo bateraga ku musozi wa Nyamure ababashije gucika bahungiye ku musozi wa Karama ndetse bukeye bwaho baza kuhatera naho, gusa ntabwo mbere urubanza rutangira byari byarashyizwemo.
Umusozi wa Karama uherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza ukaba uri imbere y’umusozi wa Nyamure wiciweho abatutsi bagera ku 22,378, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane.
Umusozi wa Nyamure wari uherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, komine Ntyazo, Segiteri ya Nyamure muri Selire ya Gatare uyu muni ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagali ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare.
Abatutsi benshi batangiye guhungira ku musozi wa Nyamure kuwa 20/04/1994 ariko bahasanze n’abandi bahageze mbere yabo.
Bahamaze icyumweru kuko bahabaye kugeza 27/04/1994, akaba ari nayo tariki bagabweho ibitero simusiga hafi ya bose baricwa.
Bahahungiye kubera ko bumvaga Jenoside itazagira ubukana nk’ubwo yagize ndetse bumvaga ari nk’imvururu zizarangira vuba bagasubira iwabo.
Hari kandi benshi bashoboraga guhungira mu gihugu cy’u Burundi cyahanaga imbibi by’umwihariko na Komine Ntyazo, Muyira na Ntongwe. Ikindi bumvaga bibaye ngombwa kwirwanaho byari kuborohera kubera ko bari hejuru y’umusozi aho bashoboraga gukoresha amabuye kandi niko byaje kugenda mu gihe bagabweho ibitero.
CNLG igaragaza ko ku musozi wa Karama hiciwe abatutsi barenga 30.000, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane abandi babashyize mu miringoti.
Uwo musozi wari uherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Ntyazo, Segiteri ya Karama ukaba warakoraga ku Maselire ya Kankima na Karuyumbu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagali ka Cyotamakara.
Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma ariko wiyise Manier, akurikiranyweho ibyaha byo kurimbura Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, Abatutsi bajyanwe mu nkambi ya Nyabubare no ku musozi wa Nyamure.
Ashinjwa kandi kwitabira inama zateguraga Jenoside ndetse zikanayishyira mu bikorwa, ubwicanyi bwabereye kuri ISAR-SONGA ndetse no kujya kuri za Bariyeri zitandukanye zagiye zicirwaho abantu ku itegeko yabaga yatanze.
Biguma kuva tariki 4 Ugushyingo 2024, arimo kuburana ubujurire mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, aho biteganyijwe ko ruzarangira tariki 20 Ukuboza 2024.
Muri Nigeria, muri Leta ya Zamfara, iherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, abaturage batewe ubwoba no kuba umutwe w’amabandi usanzwe uhungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo muri ako gace wadukanye gukoresha ibisasu biturika. Abaturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria babayeho mu bwoba kubera amabandi yatangiye gukoresha ibisasu biturika Ako gatsiko k’amabandi ngo gakorera ahanini ku muhanda wo mu gace kazwi nka Maru, ubusanzwe ngo kakoraga ibikorwa byo gutega abantu ku muhanda […]
Post comments (0)