Inkuru Nyamukuru

Abasaga 850 bategerejwe i Kigali mu Nteko Rusange ya FIA

todayDecember 6, 2024

Background
share close

Abasaga 850 ni bo bategerejwe i Kigali mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), aho izasozwa hahembwa abakinnyi bo gusiganwa ku modoka bitwaye neza.

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yagarutse ku myiteguro yo kwakira Inteko Rusange ya FIA

Ibi byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, ubwo yagarukaga ku buryo u Rwanda rwiteguye kwakira Inteko Rusange ya FIA.

Iyi nama ya FIA iteganyijwe tariki ya 13 Ukuboza 2024, ariko abazayitabira bakazatangira kugera mu Rwanda hagati ya tariki ya 7-8 Ukuboza.

Minisitiri Nyirishema yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi Nteko Rusange ya FIA, ari ishema ku gihugu cy’u Rwanda gisanzwe kizwiho gutegura no kwakira inama n’ibikorwa bya siporo.

Ati “U Rwanda ruzwi ko rutegura neza inama n’ibikorwa bya siporo. Bigaragaza ubushobozi bwarwo mu gutegura ibikorwa mpuzamahanga.’’

Minisitiri Nyirishema yakomeje avuga ko iki gikorwa gifite inyungu ku Gihugu. Ati “Ni abantu baza bakeneye gufatwa neza no gusura u Rwanda. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Umunyarwanda azagira aho ahurira na bo.’’

Ku bijyanye no kuba abaza mu Rwanda baba bakeneye gufatwa neza no kugira byinshi bahigira, biri mu byo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem yagarutseho mu butumwa buha ikaze abazitabira Inteko Rusange y’iri shyirahamwe.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem

Yagize ati “Niba mushaka kuba mwazahamara iminsi irenzeho, turashimira Visit Rwanda kuko hari aho muzabona ibyiza birimo no gusura pariki y’ibirunga ituyemo ingagi zitaboneka hake ku Isi.”

Minisitiri wa Siporo Richard Nyirishama, yagaragaje kandi ko kuba u Rwanda rugiye kwaikira Inteko Rusange ya FIA, bizanafasha Igihugu mu rugendo rwo gukundisha Abanyarwanda byumwihariko abakobwa gutwara imodoka bakiri bato.

Minisitiri Nyirishema, yanagarutse ku bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rwifuza kuzakira amarushanwa y’umukino wo gusiganwa wa Formula 1, yavuze ko ari ikintu u Rwanda rutahita rutangaza, ariko igihe nikigera na byo bijya ahagaragara.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira isiganwa rya Formula 1, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Semafor Africa.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatangiye gukorana n’ibihugu byakira aya masiganwa kugira ngo rubyigireho. Ati “Twagaragaje ubushake ndetse [tubyemerewe] cyaba ari ikintu cyiza kuri siporo n’u Rwanda. Twagaragaje ubushobozi bwo kwakira ibikorwa byagutse bya siporo.’’

Ni ku nshuro ya mbere Inteko Rusange Ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA) izabera muri Afurika, ikaba ijyana n’ibindi bikorwa by’iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

18% by’abana bari mu bigo ngororamuco ntibaba barageze mu ishuri

Mu gihe u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abana bose bige, byagaragaye ko hari abatajyayo, abo bakaba ahanini ari abo mu miryango ibana mu makimbirane. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore kugira uruhare mu kurwanya ubuzererezi bw’abana n’urubyiruko Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yabigarutseho mu nama aherutse kugirana n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, abasaba kwita kuri iki kibazo. Yagize ati "Mu bana bari mu […]

todayDecember 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%