Debbie Nelson, nyina w’umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem akaba n’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye muri muzika y’uyu muraperi mu myaka yo hambere, yitabye Imana afite imyaka 69.
Aya makuru yagiye hanze mu binyamakuru byo muri Amerika, yemejwe n’uhagarariye uyu muhanzi, Dennis Dennehy.
Impamvu y’urupfu rwa Nelson ntiratangazwa, nubwo yari azwiho kuba afite uburwayi bwa kanseri y’ibihaha.
Eminem na we ntabwo arashyira ahagaragara ibyerekeye urupfu rw’umubyeyi we.
Nubwo Debbie yagize uruhare muri muzika ya Eminem mu myaka ye ya mbere agitangira urugendo rw’ubuhanzi, umubano wabo wabaye mubi cyane ndetse kugeza ubwo na Eminem nyinshi mu ndirimbo ze wasangaga amugarukaho cyane, by’umwihariko mu ndirimbo yakunzwe cyane mu 2002, yitwa Cleanin’ Out My Closet.
Muri iyo ndirimbo, Eminem yashinje nyina ibirego bikomeye birimo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kwibwira ko ari umubyeyi mwiza.
Amakimbirane yabo yabaye nk’ajya ahagaragara mu ruhame mu 1999, ubwo Debbie Nelson yatangaga ikirego ashinja umuhungu we (Eminem) kumusebya kubera amagambo yashyize mu ndirimbo yise ‘My Name Is’.
Nyuma Debbie yaje kuvuga ko ubwo yatangaga icyo kirego, byaturutse ku bitekerezo by’umwunganizi we.
Eminem yagiye avuga ko ibihe bikomeye yagiye anyuramo akiri muto, byatewe n’ubuzima nyina yabayemo bwo kubatwa no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibyo bikaba biri mu byatumye na we anyura mu buzima bwo gukoresha ibiyobyabwenge, kugeza ubwo mu 2007, yajyanywe mu bitaro kubera kunywa ibyitwa ‘Methadone’ byinshi.
Yakomeje kubikoresha kugeza ubwo yaje kugwa mu bwogero bamwihutana bamujyana kwa muganga, nibo bamubwiye ko iyo amara andi masaha abiri atarahabwa ubuvuzi yari gupfa. Bamubwiye kandi ko ibiyobyabwenge yari yanyoye bihwanye n’udufuka tune twa heroin. Icyo gihe yatangiye gufashwa n’inzobere kugira ngo ave ku gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu 2008 Eminem nibwo yaje gutangariza abakunzi be n’Isi muri rusange ko yaretse inzoga n’itabi, gusa benshi babigira urwenya kuko bumvaga uyu muraperi atabasha kubishobora dore ko yari ari mu bahanzi bafata ibiyobyabwenge byinshi muri Amerika.
Muri Mata uyu mwaka Eminem yerekanye ko yabishoboye ndetse akaba yarizihizaga imyaka 16 ntanzoga anywa.
Mu 2023 mu kiganiro kinyura kuri murandasi ‘Podcast’ cya Paul Rosenberg, Eminem yagarutse ku rugendo rwe rwo guhagarika kunywa inzoga agira ati: ’’Kubaho ntanywa inzoga byabanje ku ngora cyane, nicyo kintu nakoze gikomeye mu buzima. Nubwo nkibitangira byangoye ariko byanzaniye ibyishimo mu buzima bwanjye. Ibintu byose byabaye bishya kuri njye kuva nareka inzoga’’
Mu mwaka wa 2008, Debbie Nelson yasohoye igitabo yahaye izina rya ‘My Son Marshall, My Son Eminem’, aho yagaragaje akababaro yatewe n’umuhungu we, avuga ko yababajwe cyane n’ibirego yagiye amushinja.
Eminem ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi mu mateka y’injyana ya Rap. Uyu muhanzi w’imyaka 52 y’amavuko ni umuraperi, umwanditsi w’indirimbo, producer, umuyobozi w’inzu zitunganya umuziki, umukinnyi n’umu producer wa filime.
Uyu mugabo abitse ibihembo bya Grammy bigera kuri 15 ndetse n’ibindi bitandukanye yagiye yegukana byose hamwe birenga 160.
Abasaga 850 ni bo bategerejwe i Kigali mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), aho izasozwa hahembwa abakinnyi bo gusiganwa ku modoka bitwaye neza. Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yagarutse ku myiteguro yo kwakira Inteko Rusange ya FIA Ibi byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, ubwo yagarukaga ku buryo u Rwanda rwiteguye kwakira Inteko Rusange ya FIA. […]
Post comments (0)