Inkuru Nyamukuru

Huye: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubateza impanuka

todayDecember 9, 2024

Background
share close

Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye hari ahantu hamwe na hamwe hari insinga z’amashanyarazi ziri hasi, izindi ziri hafi cyane ku buryo n’abana babasha kuzikoraho. Ibi bituma abahatuye baba bafite impungenge ko abana bashobora kuzikubaganya bakicwa n’amashanyarazi.

Iyo ababyeyi barangaye, abana bakinisha insinga

Bivugwa ko ahenshi mu hari iki kibazo ari ahantu hagejejwe amashanyarazi bwa mbere n’abaturage biyegeranyije bakishakira amapoto n’insinga z’amashanyarazi, abaturanyi bakaza gufatiraho.

Icyo gihe abaturanyi bafatiraho, abatanze amafaranga biyegereza amashanyarazi bifuje ko n’abashyashya bagira icyo batanga, babwirwa ko amashanyarazi ari aya bose, ko n’ibindi byakenerwa nko gusimbura amapoto ashaje, Leta yabyikorera.

Kuri ubu amapoto yashyizweho n’abaturage icyo gihe yarashaje ku buryo agenda agwa, byakubitiraho ko nta gufatanya kw’abayifashisha guhari, aguye hasi kimwe n’ayagondamye akabura uyegura.

François Nsigaye utuye mu Mudugudu w’Agakombe agira ati “Twatangiye turi 30 bazanye umuriro, uko abandi bagenda bafatiraho ugenda ucika intege n’amapoto arasaza. Twifuzaga ko badushyiriraho amapoto mashyashya bakatwongerera n’umuriro. Nta wasudira, nta wacana radiyo cyangwa ngo amenye amakuru.”

Akomeza agira ati “insinga ziri hasi na zo zidutera impungenge. Abana iyo bari kwahirira amatungo usanga bari kuziterura bakazigizayo. Duhora twikanga impanuka.”

Insinga zamanutse mu muhanda zo usanga bisaba abatwaye imodoka ndende kubyitwararika ngo batazingonga.

Hari insinga zamanutse zisatira ibinyabiziga n’abagenzi bakoresha imihanda

Nsigaye ati “Iyo imodoka itwaye nk’umucanga cyangwa ibiti, tandiboyi araterura, yarangara akabikurura bikagwa.”

Pascal Mugiraneza na we ati “Hari imodoka zinyura hano zitwaye nk’umucanga cyangwa amabuye. Imwe iherutse guturitsa urusinga, inzu imwe yari igiye gushya, ni uko abantu baje bakavuga bati dore hano hatangiye gucumba umwotsi, nuko urusinga barukuraho. Iyo urebye ubona zizateza impanuka.”

Yungamo ati “Ikibazo tukimaranye igihe kinini. Twabigejeje ku babishinzwe, baratubwira ngo bazabikosora, ariko umwaka ugashira undi ugataha, amaso yaheze mu kirere.”

Mu Mudugudu w’Agakombe hari n’urugo byabaye ngombwa ko rubika cash power kuko yari yaraguye, hakaba n’aho umuriro wivana muri cash power, hashira nk’ibyumweru bibiri bakabona usubiyemo, nyuma y’igihe gitoya ukongera ukavamo.

Aba bose ngo basabye REG ko yabibakemurira, ariko hashize igihe kinini bategereje ko iza kubikemura, nyuma y’uko bari nababwiye ngo nimutegereze Gato tuzaza kubikemura.

Abatuye muri iyi nzu bibaza niba amashanyarazi atazayitwika

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko iki kibazo bari hafi kugikemura kuko bahawe amapoto yo kwifashisha.

Mu butumwa bugufi kuri telefone, yagize ati “Kubafasha twarabitangiye turacyakomeza kandi biri mu nzira nziza.”

Icyakora Kigali Today imaze igihe kirekire ibwirwa ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka ariko kikaba kidakemurwa.

Mu mirima, hari aho abahinzi bagenda bigizayo insinga z’amashanyarazi iyo barimo guhinga

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mfite ubwoba, umutekano wanjye ni muke – Uwarokotse Jenoside

Hashize icyumweru umugore witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, atangarije itangazamakuru ibibazo bimuhangayikishije by’abakomeje kumubwira amagambo amukomeretsa. Mu rugo kwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi Uwo mugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse gutangaza ko mu bimuhangayikishije harimo umutekano we nyuma y’uko bamwe mu baturanyi be bakunze kumubwira amagambo akubiyemo ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Nyuma yo gutangaza izo mpungenge ze, ubuyobozi […]

todayDecember 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%