Inkuru Nyamukuru

Ibiganiro byo mu muryango, imwe mu nzira zo guca ihohoterwa rikorerwa abana

todayDecember 9, 2024

Background
share close

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) yo muri 2017, igaragaza ko 60% by’abana b’abahungu na 37% by’abakobwa bahuraga n’ihohoterwa rikorerwa ku mubiri (physical violence). Iyo mibare kandi yerekana ko 24% by’abana b’abakobwa na 10% by’abahungu ari bo bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 12% by’abana b’abakobwa na 17% by’abahungu, ni bo bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima.

Muri rusange, imibare ya UNESCO yo muri 2017, igaragaza ko mu Rwanda nibura abana barenga 50% mu Rwanda bahuye n’ihohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), kigaragaza ko nta bundi bushakashatsi bwa vuba bwagaragaza imibare y’abana bahuye n’ihohoterwa, gusa kikagaragaza ko n’ubwo hari ibimenyetso by’uko ihohoterwa muri rusange ndetse n’irikorerwa abana by’umwihariko rigenda rigabanuka, ariko hari aho rikigaragara.

Ni na yo mpamvu mu Rwanda hamaze iminsi hari ubukangurambaga bw’iminsi 16, bugamije gukumira ihohoterwa muri rusange.

Diane Iradukunda, Umuyobozi ushinzwe kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana muri NCDA, Diane Iradukunda, avuga ko akurikije ibibazo bakira bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana, akenshi byiganje ku gusambanya abana. Uyu muyobozi ariko akavuga ko hari n’irindi hohoterwa abana bakorerwa, ryaba iryo ku mubiri, irishingiye ku marangamutima ndetse n’andi.

Ati “Nta hohoterwa ryiza twavuga, yose agira ibibazo ateza. Ariko iyo tugeze kuri iri rishingiye ku gitsina, ni ho usanga imibare y’abana baterwa inda, akenshi bigatuma bava mu ishuri, kubaviramo uburwayi butandukanye, … mbese bigateza ibibazo byinshi haba ku mwana ku giti cye ndetse no mu muryango we”.

Kuri iyi ngingo yo gusambanya abana, imibare y’abana b’abakobwa batewe inda na yo yagiye izamuka, kuko nko muri 2017, abana b’abakobwa batewe inda bari 17,337, bagera ku 19,832 muri 2020. Imibare iheruka yo muri 2022, igaragaza ko abana b’abakobwa batewe inda bari 33,423.

Iradukunda agaragaza ko ikiganiro mu muryango ari kimwe mu bikorwa by’ibanze byakumira ihohoterwa muri rusange ndetse n’irikorerwa abana by’umwihariko, kuko iyo abagize umuryango bagira ibiganiro bituma abana bisanzura mu muryango bakaba babwira ababyeyi ibibazo bahura na byo.

Ati “Iyo umwana aba mu muryango ubamo ibiganiro, bituma wa mwana yisanzura akabwira ababyeyi ibibazo ahura na byo, bityo na bo bakaba batangira gukurikirana bakamenya ibyo ari byo”.

Kugira ibiganiro mu miryango kandi ni inama igarukwaho n’abafatanyabikorwa ba Leta mu guharanira uburenganzira bw’abana, nk’imwe mu nzira yafasha gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.

Mu biganiro Umuryango Children Voice Today ugirana n’abana babarizwa mu matsinda ukurikirana ndetse n’ababyeyi babo, akenshi ugaruka ku kwibutsa abana n’ababyeyi kujya baganira kenshi ku bibazo bibangamiye uburenganzira bw’abana.

Ntakirutimana Innocent, Umukozi wa Children Voice Today ushinzwe gahunda zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’uko abana bagira uruhare mu bikorwa, ati “Ni byiza ko umwana tumuha ijambo ndetse tukanamutoza kugira uruhare mu bikorwa. Ahongaho ntabwo ababyeyi bose barabyumva kimwe, ariko mu biganiro twagiranye biyemeje ko icyo kintu bagiye kugishyira imbere, ndetse nta mwanzuro bazongera kujya bafata mu muryango umwana atawugizemo uruhare”.

Umubyeyi witwa Theogene Uwizeyimana, utuye mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko ubushobozi buke bw’imiryango ari indi mpamvu ituma ababyeyi bahugira mu gushaka ibitunga abana, bakirengagiza ingingo yo kuganira n’abana ku bibazo bibabangamiye.

Uyu mubyeyi ati “Ubundi kugira ngo umwana akwiyumvemo mu muryango, ni ngombwa kumuganiriza akakwiyumvamo ukaba inshuti na we, kugira ngo abashe kukubwira byose. N’ibimubangamira utabaye inshuti na we ntabwo yabikubwira”.

Elisabeth Muyinganyiki, umwe mu bana babarizwa mu Itsinda ‘Amizero’ ribarizwa mu Murenge wa Nyamirambo, agaragaza ko hari abana bagikorerwa ihohoterwa ariko abaribakorera batazi ko ari ryo. Uyu mwana avuga ko hari ubwo umubyeyi aha umwana igihano cyangwa se akamubwira amagambo mabi yibwira ko arimo kumuhana, nyamara arimo kumukomeretsa.

Muyinganyiki na we avuga ko kuganira ku bagize umuryango bose byaba imwe mu nzira zo guca ihohoterwa rikorerwa abana. Ati “Umwana utabashije kugira amahirwe yo kuganira n’ababyeyi be, arahohoterwa akicecekera akumva ko uko ari ko agomba gufatwa. Ariko iyo agize amahirwe yo kuganira n’umubyeyi, abasha kumusobanurira uburyo yiyumva, bityo umubyeyi na we akaba yahindura uburyo yamufataga”.

Muri rusange ababyeyi, abana ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, basanga hakwiye gukomeza kubaho ubukangurambaga bugamije kwigisha abantu amoko y’ihohotera rikorerwa abana, mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibikorwa byose byahohotera umwana, birimo kumukoresha imirimo itemewe, kumusambanya, kumukorera ihohotera ribabaza umubiri ndetse n’amarangamutima, n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibyo wamenya ku muti mushya ugiye gutangwa mu Rwanda urinda kwandura SIDA

Ikigo cy’u Rwanda cyita ku Buzima (RBC), mu mpera z’uku kwezi kwa cumi na kabiri kirateganya gushyira ahagaragara umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, muri gahunda isanzwe ya RBC yo kurwanya icyorezo cya SIDA. Iyo miti, izwi nka Pre-Exposure Prophylaxis (PrEP), ikoze mu buryo ifasha umubiri gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA. By’umwihariko, ikoreshwa nk’imiti isanzweho igabanya ubukana bwa virusi ariko noneho igafatwa n’abantu badafite ubwandu […]

todayDecember 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%