Inkuru Nyamukuru

Inganda zubakwa mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu

todayDecember 9, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje amahirwe u Rwanda rwiteze mu nganda zubakwa kuko bizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye tariki 6 Ukuboza 2024 kigaruka ku mibereho rusange y’igihugu.

Ati “Ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere cy’uko umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu bigiye kwiyongera kurushaho, bigabanye icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo”.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko mu myaka ishize, u Rwanda rwabashije gukurura abashoramari, batangiza inganda nshya.

Mu bihe bidatinze, u Rwanda rugiye gutangira kubona umusaruro ukomoka muri izi nganda zimaze iminsi zubakwa, zinagabanye ibyo rutumiza hanze”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente kandi asobanura ko urwego rw’ubuhinzi narwo ari rumwe mu bituma umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongera, bikagabanya ibitumizwa mu mahanga, Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje gushyiraho ingamba zo kongera umusaruro uturuka ku buhinzi.

Ati “ Kugabanya ikinyuranyo hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo, ni imwe mu ngamba igomba gutuma ifaranga ry’u Rwanda rigira agaciro ku isoko ry’ivunjisha, ndetse binagabanye umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko”.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku kigero cy’u 8% mu kwezi kwa 11 muri uyu mwaka.

Izamuka ry’ibiciro na ryo ribarirwa kuri 4.6%, Banki Nkuru y’Igihugu igasobanura ko iyi mibare yo idateye impungenge kuko ibipimo byiza biba bibarirwa hagati ya 2-8%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abashoramari bamurikiwe BK Arena, Sitade Amahoro, Zaria Courts na Hoteli ya FERWAFA

Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, gishinzwe imicungire y’inyubako za Siporo ziri i Remera na Pariki ya Nyandungu, cyeretse bamwe mu bagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), amahirwe bafite mu kubyaza umusaruro icyanya cy’imikino n’imyidagaduro kiri i Remera, kikaba kugeza ubu kigizwe n’inyubako nini za BK Arena, Sitade Amahoro, Zaria Courts na Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). QA Venue Solutions Rwanda ivuga ko Sitade Amahoro, nyuma yo kuvugururwa, ubu […]

todayDecember 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%