Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasabye ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, kumva ko gukumira no guhana Jenoside ari inshingano.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.
Amasezerano Mpuzamahanga yo guhana no gukumira Jenoside yashyiriweho umukono i Geneva mu Busuwisi, tariki ya 09 Ukuboza mu 1948, yateganyaga ko ibihugu byose bigomba gushyiraho uburyo bwo gukumira ndetse no guhana icyaha cya Jenoside, ndetse no guharanira ko nta handi Jenoside izongera kuba ku Isi. Nyamara ariko mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ihitana abarenga miliyoni.
Mu ijambo ritangiza iyi nama, Minisitiri Bizimana yavuze ko hari byinshi byakozwe mu gukumira no guhangana na Jenoside hirya no hino ku Isi, ariko ko hari hamwe na hamwe mu bihugu hakigaragara ibimenyetso bihembera Jenoside, nko muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Minisitiri Bizimana ati “Gukumira rero bisaba kureba ahari ibimenyetso byerekana ko Jenoside ishobora kuba, birimo imvugo, inyandiko, poropaganda, […] Muri repubulika ya Demukarasi ya Kongo rero tuhabona imvugo, inyandiko, amashusho n’ibikorwa byibasira abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi. Icyo ni icyaha gihanwa n’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside”.
Minisitiri Bizimana avuga ko ari ngombwa ko Igihugu cyose cyashyize umukono ku masezerano, cyumva ko gifite inshingano yo guhagarika ibikorwa nk’ibyo kugira ngo kirengere abicwa.
Minisitiri Bizimana avuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Isi yize amasomo menshi kandi hari n’ibyakozwe bigaragara.
Atanga ingero zirimo nko kuba kuva aya masezerano mpuzamahanga yo gukumira Jenoside yajyaho mu 1948, ari bwo bwa mbere Umugabane wa Afurika washyiriweho urukiko rwihariye rwashyiriweho gucira imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (rwa Arusha).
Minisitiri Bizimana kandi avuga ko tariki 16 Mata 2014, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro, kafashe icyemezo cyo gushyira Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego mpuzamahanga ko ari ihame ritagomba kugibwaho impaka, kandi icyo cyemezo kikaba gisaba ibihugu byose gushyiraho gahunda zigamije kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kugira ngo n’izindi Jenoside zikumirwe, ndetse no gushyiraho gahunda yo gukumira ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi ni uko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi ubu zashyizwe mu murage w’Isi, ndetse no mu bihugu byo hanze hakaba harashyizweho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragaza ko amahanga agenda avana isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ikaba igenda imenyekana kurushaho ku rwego rw’Isi.
Minisitiri Bizimana ariko avuga ko ibi bidakuraho ko hari abakomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaboneraho gukangurira abantu bose by’umwihariko Abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyashaka kubatanya.
Muri iyi nama kandi hatangarijwe itangizwa ry’Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashasti kuri Jenoside, kizaba gifite inshingano zo gukumira ko hari ahandi Jenoside yakongera kuba.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko iki kigo kiri kubakwa mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kizajya gikorerwamo ubushakashatsi kandi kigatanga amahugurwa mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ishinzwe Gukumira Jenoside n’Ibyaha Byibasira Inyoko Muntu, Adama Dieng, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bikorwa yakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu kikaba cyaravuye mu icuraburindi ubu kikaba kigeze ku rwego rushimishije.
Avuga kuri iki kigo, Adama Dieng na we yavuze ko kizibanda ku gukora ubushakashatsi, gutanga ubumenyi no gutanga amahugurwa ku bijyanye no gukumira Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, n’ibyaha by’intambara, ndetse no guhuriza hamwe abafatanyabikorwa banyuranye hagamijwe gukumira Jenoside.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, igaragaza ko imirimo yo kubaka iki kigo igeze kure, ndetse ko biteganyijwe ko gishobora gutangira mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha wa 2025.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi, Charles Onana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyaha Charles Onana aregwa gishingiye ku bikubiye mu gitabo yanditse cyasohotse mu Ukwakira 2019, kigaruka ku bikorwa bya Operation Turquoise yise ‘Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent’. Ikirego Onana yashinjwaga cyo kimushinja guhakana Jenoside cyatanzwe n’imiryango itandukanye irimo Association Survie France, ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize […]
Post comments (0)