Inkuru Nyamukuru

Davido yanenze ubuyobozi bwa Nigeria butuma abaturage badatera imbere

todayDecember 10, 2024

Background
share close

Umuhanzi w’Umunyanigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Davido yagaragaje ko hakenewe ubuyobozi bufite icyerekezo kugira ngo Abanyanigeria n’Igihugu cyabo gitere imbere muri rusange.

Uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana ya ‘Afrobeat’ yagaragaje uko abona imiyoborere y’Igihugu cye mu kiganiro na Elevate Africa.

Davido yabishimangiye agira ati: “Ntidushobora gutera imbere tudafite […] uyu munsi dukeneye abayobozi beza, icyo ni cyo kintu cy’ingenzi.”

Uyu muhanzi yavuze ko yashimye Abanyanigeria uburyo bagerageza guhuza no kwihanganira imiyoborere imeze gutyo bakabasha gutera imbere mu bihe bitoroshye.

Davido nubwo hari ibyo ashima byagezweho ariko yinubira ko kutagira ubuyobozi bureba kure kandi bufite icyerekezo byabaye inzitizi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yagize ati “Utekereza ko uyu munsi Afurika yari ikwiye kuba irihe? Ese twahageze dute binyuze mu muziki?”.

Davido yavuze ko uyu munsi ku Isi hose usanga hari gihamya y’ibyakozwe n’Abanyanigeria biturutse ku kwiyemeza no kwishakamo ibisubizo.

yagize ati: “Ndabwira abantu, niba ushobora kubaho imibereho y’i Lagos cyangwa yo muri Nigeria muri rusange, ahantu aho ariho hose wahaba. Numva turi abantu bahatanye tukabasha kubaho; turi abantu bafite ubushake bukomeye ”.

Yakomeje agira ati: “Iyo ugiye ahantu hose ku Isi, abantu bose bafite inshuti z’Abanyanigeria. Waba uri Umushinwa cyangwa […] Usanga ufite inshuti z’Abanyanigeria ku Isi hose. Njya gukora ibitaramo hirya no hino, resitora z’Abanyanigeria zirahari, ndetse n’imiryango itandukanye ihuza Abanyanigeria nayo irahari. Ibi bigaragaza ko turi imbaraga”.

Mu gihe yishimira ibyo bike bimaze gukorwa, Davido yongeye gushimangira ko ubushobozi bwa Nigeria bwo kuba Igihugu kiyoboye ku rwego rw’Isi, bigomba gushingira ku buyobozi bushobaye kandi bufite intego n’icyerekezo gitomoye.

Ati: “Numva gusa ikintu kibura ari abayobozi bakwiriye kutuyobora. Tugize amahirwe yo kubona ubwo burenganzira, sinkeka ko hari ikintu cyaduhagarika”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Abanyeshuri basizwe iheruheru n’inkongi bahawe ibikoresho by’ibanze

Nyuma y’uko kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzu imwe mu ziraramo abakobwa biga muri GS Runyombyi yahiye igakongokeramo ibikoresho byabo byose, abo banyeshuri uko ari 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024. Imyenda bambaye ni iyo batijwe na bagenzi babo Ibikoresho bashyikirijwe ni amakaye n’amakaramu n’ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, harimo imifariso, amashuka n’uburingiti, ibitenge, inkweto zo kwigana n’izo gukarabiramo, amasogisi, amasabune, indobo, imiti […]

todayDecember 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%