Inkuru Nyamukuru

Perezida Macron yasabye abanyapolitike gufatanya mu gushyiraho guverinoma nshya

todayDecember 10, 2024

Background
share close

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hategurwa ianam ihuza abanyapolitike batandukanye mu rwego rwo gutegura ishyirwaho rya Guverinoma nshya.

Macron atangaje ibi nyuma y’uko mu gihugu cye hari ibibazo bya politike byatewe no gutakarizwa icyizere kwa Guverinoma yari iyobowe na Minisitri w’Intebe Michel Barnier, agasabwa guhita yegura.

Umuyobozi w’ishyaka Les Verts, Marine Tondelier, yatangaje iki cyifuzo cya Perezida Emmanuel Macron, nyuma yo kugirana ibiganiro byabereye mu biro bye.

Michel Barnier, yegujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, mu matora yateguwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kumutakariza icyizere mu cyumweru gishize.

Abadepite 331 muri 577 ni bo batoye bashyigikira icyemezo cyo kweguza Guverinoma, cyatangijwe n’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byatangaje ko ariyo mpamvu Perezida Macron yasabye ko haba inama ihurije hamwe abanyapolitike batandukanye kugira ngo baganire uburyo bwabahuza muri Guverinoma nshya.

Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe yegujwe, Perezida Macron amaze kubonana n’abayobozi b’amashyaka atandukanye, buri wese ukwe. Mu cyumweru gishize, Perezida Macron yatangaje ko adateganya kwegura ndetse azasoza manda ye izarangira mu 2027.

Yavuze ko ateganya gufata ibyemezo bizagirira u Bufaransa akamaro mu mezi 30 asigaranye ku buyobozi, kandi ko azagena Minisitiri w’Intebe mushya mu misi iri imbere.

Tariki 5 Nzeri 2024, ni bwo Emmanuel Macron yatangaje ko yagize Michel Jean Barnier Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandutanye nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari rimaze gutsindira imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Davido yanenze ubuyobozi bwa Nigeria butuma abaturage badatera imbere

Umuhanzi w’Umunyanigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Davido yagaragaje ko hakenewe ubuyobozi bufite icyerekezo kugira ngo Abanyanigeria n’Igihugu cyabo gitere imbere muri rusange. Uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana ya ‘Afrobeat’ yagaragaje uko abona imiyoborere y’Igihugu cye mu kiganiro na Elevate Africa. Davido yabishimangiye agira ati: "Ntidushobora gutera imbere tudafite […] uyu munsi dukeneye abayobozi beza, icyo ni cyo kintu cy’ingenzi." Uyu muhanzi yavuze ko […]

todayDecember 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%