Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari muri Mauritania aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku burezi

todayDecember 10, 2024

Background
share close

Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Maurtania, yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani, akaba n’Umuyobozi wa w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Ikiri mu bizaganirwa muri iyi nama Perezida Kagame yitabiriye, harimo n’uburyo bwo gushakira imirimo urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika. Nubwo Afurika ifite umutungo kamere n’abakozi, ubukungu bwayo buhura n’ikibazo cy’ubushomeri kirushaho kwiyongera cyane mu rubyiruko, bigakoma mu nkokora iterambere ryayo.

Kubona akazi gahamye cyangwa gahoraho muri Afurika biragorana kuburyo kabona umugabo kagasiba undi. Uko ibura ry’akazi ryiyongera ni nako Ubukungu bw’Afurika buzahara.

N’ubwo Leta zo ku mugabane w’Afurika zashyize mu bikorwa ingamba nyinshi zo kurwanya iki kibazo, ingaruka z’izo ngamba zabaye nkeya hagati y’abaturage benshi. Muri Afurika, kimwe n’Isi yose, abaturage bari mu myaka mike bafite ibyago byinshi by’ubushomeri.

Hariho kandi umwihariko, aho abagabo biborohera kubona akazi ugereranije n’abagore, nubwo bafite ubumenyi n’uburambe. Muri Afurika, umubare w’abashomeri b’abagore wari ku 8% mu 2023, mu gihe byari 6,6% mu bagabo.

Ikibazo cy’ubushomeri muri Afurika ni kimwe mu byibasiye ubukungu bw’ibihugu byinshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Macron yasabye abanyapolitike gufatanya mu gushyiraho guverinoma nshya

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hategurwa ianam ihuza abanyapolitike batandukanye mu rwego rwo gutegura ishyirwaho rya Guverinoma nshya. Macron atangaje ibi nyuma y’uko mu gihugu cye hari ibibazo bya politike byatewe no gutakarizwa icyizere kwa Guverinoma yari iyobowe na Minisitri w’Intebe Michel Barnier, agasabwa guhita yegura. Umuyobozi w’ishyaka Les Verts, Marine Tondelier, yatangaje iki cyifuzo cya Perezida Emmanuel Macron, nyuma yo kugirana ibiganiro byabereye mu biro bye. Michel […]

todayDecember 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%