Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo, mu Kagari ka Nganzo, ahacukurwa amabuye y’agaciro na Kompanyi ya Ruli Mining, barasaba ko kubimurira mu macumbi asigasira ubuzima bwabo, byakorwa mu buryo butandukanye n’ubw’abandi batuye mu manegeka.
Abo baturage batangaje ibyo nyuma yo gusaba imiryango yabo igera kuri itandatu, kwitegura kuva mu nzu zabo, bakajyanwa gucumbikirwa ahantu hizewe umutekano, babwirwa ko batuye mu manegeka, nyamara ngo Umudugudu wabo ari uw’intangarugero.
Abo baturage bavuga ko ikibazo cy’isenyuka ry’inzu zabo kimaze imyaka igera kuri ibiri, kizwi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, ariko nta gikorwa ngo barenganurwe bimurwe kubera inyungu z’ubucukuzi bubangiriza inzu.
Umwe muri bo avuga ko yabwiwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko yitegura akimuka, ariko uwo muturage akibaza ukuntu yimurwa nk’utuye mu manegeka kandi inzu ye yarangijwe n’ubucukuzi kandi ntakirakorwa ngo yimurwe n’abamwangiriza.
Agira ati, “Baje batubwira ko dutuye mu manegeka, kandi turasenyerwa n’abacukura amabuye y’agaciro, twumva aho kujya gucumbikirwa na Leta uwadusenyeye ari we wakatwitayeho ni nabwo twamenya niba ibyacu bitazagendera ubusa, naho ubundi turabona ari nko kutubeshya ngo twimuke bizarangire gutyo”.
Undi muturage agira ati, “Ubuyobozi bwatwijeje kenshi ko buzadukorera ubuvugizi abadusenyera bakatwimura, none aho kubikora ngo nitwimukire ahandi, turasaba ko tutakwimurwa nk’abatuye mu manegeka kuko aho dutuye turasora nko mu butaka bwo guturaho, habanje kwigwa uko haturwa, niba hari utwangiriza kuki twimurwa na Leta atatwishyuye ibyacu”?
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko kuba abo baturage basabwa kwimuka bakajya gukodesherezwa, ntaho bihuriye n’ikibazo bafitanye n’uwo bavuga ubangiriza inzu, ko ahubwo ari ukurengera ubuzima bwabo ngo inzu zitabagwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, avuga ko abo baturage bakwiye kwemera kwimuka, hanyuma ibibazo byabo bikazasuzumwa nyuma, kuko kwimura uri mu manegeka bikurikiza gusa uko ubuyobozi bubona ingaruka zaba igihe umuturage atuye nabi.
Agira ati, “Turacyategereje uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi RMB kizadufasha mu kugaragaza niba izo nzu zarasenywe n’ibikorwa by’ubucukuzi koko, cyangwa ari ukubera uko zubatse, ariko ubu icyo tureba ni ukuba izo nzu zashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, niyo mpamvu tugiye kuba tubakodeshereje aho gutura, hanyuma ikibazo cyabo kigasuzumwa nyuma”.
Akarere ka Ngororero ubu kari gukodeshereza abaturage b’imiryango isaga 600 ituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ibyo bigakorwa hanubakirwa bamwe muri bo ariko ngo hakaba hari kurebwa umuti urambye wo kubakira abaturage, inzu zikomeye zitapfa gusenywa n’ibiza byoroheje.
Ubuyobozi bw’Akarere kandi busaba abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kutabihishira ngo batungurwe n’ibiza, hakaba hari no kwitegura ko ibiza birengeje ubukana hakwiyambazwa site enye zateguwe kwakira abantu benshi icyarimwe, kugeza ubu zitaratangira gukoreshwa.
Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Maurtania, yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani, akaba n’Umuyobozi wa w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. Ikiri mu bizaganirwa muri iyi nama Perezida Kagame yitabiriye, harimo n’uburyo bwo […]
Post comments (0)